skol
fortebet

Amagare :Uyu munsi harakinwa irushanwa ryo kuzirikana umuco

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 12 Kanama 2017 nibwo harakinwa irushanwa ryo kuzirikana umuco (Race for Culture),muri Rwanda cycling cup aho abasiganwa barava Gatuna berekeza mu karere ka Nyanza ku ntera y’ibirometero 167 na metero 800.
Iri rushanwa rya 6 mu yagize Rwanda cycling cup riraza gukinwa habura abasore benshi bakomeye nka Gasore Hategeka, Jean Claude Uwizeye, Jean Bosco Nsengimana, Bonaventure Uwizeyimana, Jean Paul Ukiniwabo na Didier Munyaneza bari guhatana mu irushanwa rya (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 12 Kanama 2017 nibwo harakinwa irushanwa ryo kuzirikana umuco (Race for Culture),muri Rwanda cycling cup aho abasiganwa barava Gatuna berekeza mu karere ka Nyanza ku ntera y’ibirometero 167 na metero 800.

Iri rushanwa rya 6 mu yagize Rwanda cycling cup riraza gukinwa habura abasore benshi bakomeye nka Gasore Hategeka, Jean Claude Uwizeye, Jean Bosco Nsengimana, Bonaventure Uwizeyimana, Jean Paul Ukiniwabo na Didier Munyaneza bari guhatana mu irushanwa rya Colorado classic riri kubera muri Amerika.

Nubwo aba badahari iri rushanwa riritabirwa na Ndayisenga Valens ukina muri Autriche mu ikipe ya Tirol Cycling aho ari mu Rwanda ndetse anahabwa amahirwe yo kuryegukana nubwo araza guhatana n’abandi basore bakomeye Byukusenge Patrick, Karegeya Jeremie, Nduwayo Eric.

Iri rushanwa riraza kwitabirwa n’abakinnyi 34 baturuka mu makipe 10 ariyo : Club Benediction de Rubavu, Fly Club, Karongi Vision Sports Center, Muhazi Cycling Generation, Cycling Club for All, Les Amis Sportifs, Kigali Cycling Club, Nyabihu Cycling Team.

Mu cyiciro cy’abagore haraza gukina abakinnyi 12 aho bo barasiganwa intera y’ibirometero 86 na metero 500 barahaguruka ku giticyinyoni berekeza Nyanza urugendo rusa n’urw’ingimbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa