skol
fortebet

Amahirwe yo kwerekeza muri ¼ aciye Amavubi mu myanya y’intoki

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2018

Sponsored Ad

Iminota 4 y’inyongera niyo ibujije Amavubi amahirwe yo kwerekeza muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya CHAN,nyuma y’aho umusore witwa Elmutasem Abushnaf aboneye Libya igitego ku munota wa 2 w’inyongera cyane ko iminota 90 y’umukino yari yarangiye ari 0-0. Amavubi yaranzwe no kugarira bikomeye kuva umukino utangiye,abuze amahirwe yo kwerekeza mu mikino ya ¼ ku munota wa nyuma kuko abakinnyi bitanze cyane ndetse bagenda bagira amahirwe Libya ntibabasha kubyaza umusaruro.
Mu minota 10 ya nyuma,nibwo (...)

Sponsored Ad

Iminota 4 y’inyongera niyo ibujije Amavubi amahirwe yo kwerekeza muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya CHAN,nyuma y’aho umusore witwa Elmutasem Abushnaf aboneye Libya igitego ku munota wa 2 w’inyongera cyane ko iminota 90 y’umukino yari yarangiye ari 0-0.

Amavubi yaranzwe no kugarira bikomeye kuva umukino utangiye,abuze amahirwe yo kwerekeza mu mikino ya ¼ ku munota wa nyuma kuko abakinnyi bitanze cyane ndetse bagenda bagira amahirwe Libya ntibabasha kubyaza umusaruro.

Mu minota 10 ya nyuma,nibwo ikipe ya Libya yokeje igitutu cyane Amavubi ndetse igenda ihusha uburyo bukomeye nk’ aho ku munota wa 84 bahushije igitego ku mupira wari uvuye muri koluneri maze umukinnyi wa Libya ashyiraho ikirenge ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Amavubi ntiyigeze abona uburyo bukanganye kuko mu mukino wabonaga intego yayo ari ugushaka inota rimwe,babuze ku munota wa nyuma.

Ikipe ya Nigeria yatsinze Equatorial Guinea ibitego 3-1,ihita ikatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya kimwe cya kane iyoboye itsinda C n’amanota 7,aho ikurikiwe na Libya n’amanota 6 mu gihe u Rwanda rutahanye amanota 4.

Uko amakipe akurikiranye mu itsinda C ry’Amavubi

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda:
Ndayishimiye Eric Bakame (C),Iradukunda Eric Radu,Rutanga Eric,Faustin Usengimana,Kayumba Sother,Manzi Thierry,Ally Niyonzima,Yannick Mukunzi,Djihad Bizimana,Savio Nshuti,Manishimwe Djabel.

Ibitekerezo

  • Mu buzima gutsindwa ni ibisanzwe, iyo bitabaye bimwe bya wa mwana murizi. Abanyamakuru tubeshyerwa kuba ba Bangamwabo ariko ndababwiza ukuri ko ntako natwe abanyamakuru tutari twagize ngo dushyigikire ikipe yacu. Gutsindwa kw’ Amavubi birambabaje si ibanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa