Kigali

Amakipe 21 niyo azahagararira u Rwanda muri FEASSA

Imikino   Yanditswe na: 16 August 2017 Yasuwe: 185

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 16 Kanama 2017 nibwo amakipe 21 yerekeza muri Uganda ahazabera imikino y’akarere ahuza ibigo by’amashuli azwi nka FEASSA amarushanwa agiye kuba ku nshuro ya 17 aho azatangira ku italiki ya 19 Kanama kugeza ku italiki ya 29 imikino izabera ahitwa Gulu mu majyaruguru ya Uganda.

Amakipe yahagarariye u Rwanda yiyongereye kuko umwaka ushize mu mikino yabereye Eldoret muri Kenya yari 17 none uyu mwaka yabaye 21.

Ikipe y’igihuguizahagararirwa muri siporo y’umuntu umwe nka Table Tennis (ping pong),koga,Tennis no kwiruka.

Mu kiganiro ushinzwe itangazamakuru mu ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuli RSSF Bwana Ruberwa Emile yagiranye na The New Times dukesha iyi nkuru yatangaje ko amakipe yose yiteguye neza ndetse ko bizeye kwitwara neza muri aya marushanwa.

Yagize ati “Twizeye amakipe yacu.Bakoze imyitozo ihagije ndetse kandi biteguye guhesha ishema igihugu cyacu uko bishoboka kose.Twizeye gutwara imidali n’ibikombe byinshi muri iri rushanwa.”

Iyi mikino izitabirwa n’ibihugu bigize EAC birimo Uganda, Kenya, Burundi, South Sudan n’u Rwanda.

Amakipe azahagararira u Rwanda

Umupira w’amaguru mu bahungu: Lycée de Kigali, College Karambi
Umupira w’amaguru mu Bakobwa: GS Remera- Rukoma, ES Mutunda, GS Kabusunzu
Volleyball mu Bahungu: PS Karubanda, Saint Joseph, Rusumo High School
Volleyball mu Bakobwa : Saint Aloys Rwamagana, GS Indangaburezi
Basketball mu bahungu: APE Rugunga, ETENI Rubavu, PS Baptiste Basketball mu Bakobwa: Lycée de Kigali, College Gisenyi
Handball mu Bahungu: ESEKI, ADEGI Gituza
Handball mu Bakobwa: AIP Hanika, APEGA Gahengeri
Netball: GS Gahini
Rugby: Sainte Trinité

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Emma

    I am proud of ADEGI GITUZA. Muzahagarari igihugu cyanyu neza. Bakuru banyu turabashyigikiye

    August 2017

Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yakoze igikorwa cyashimishije abakozi bo muri hoteli...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo uherutse kwerekeza mu ikipe ya Juventus avuye...
19 July 2018 Yasuwe: 3554 1

Manchester United iyoboye urutonde rw’amakipe ya ruhago ahenze cyane ku isi...

Nubwo uyu mwaka itatwaye igikombe na kimwe,Manchester United niyo kipe ya...
19 July 2018 Yasuwe: 1109 0

Minnaert yitwaye nabi nyuma y’umukino wa CAF Confederations Cup

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports nyuma akaza kugirwa umuyobozi w’imikino,...
19 July 2018 Yasuwe: 2870 1

Se wa Neymar yatangarije PSG icyayifasha kugumana Neymar

Umubyeyi wa Neymar uzwi nka Neymar Sr, ushinzwe kumushakira amakipe,...
19 July 2018 Yasuwe: 1369 0

Mourinho yatangaje ikintu gikomeye yifuza kuri Paul Pogba wamwemeje mu...

Umutoza wa Manchester United Jose Mourinho yashimagije umukinnyi we Paul...
19 July 2018 Yasuwe: 1887 0

Kwizera Pierrot yavuze ku byerekeye ahazaza he muri Rayon Sports

Kabuhariwe Kwizera Pierrot umaze imyaka 2 yikurikiranya atorwa nk’umukinnyi...
19 July 2018 Yasuwe: 1033 0