skol
fortebet

Amakipe 4 akomeye mu Rwanda azahatanira igikombe cy’Intwari

Yanditswe: Wednesday 03, Jan 2018

Sponsored Ad

Nk’uko byagenze umwaka ushize,amakipe yarangije mu myanya 4 ya mbere ku rutonde rwa shampiyona ishize azahatanira igikombe cy’intwari aho umukino wa nyuma uzaba taliki ya 01 Gashyantare uyu mwaka.
Nkuko umuvugizi wa FERWAFA Ruboneza Prosper yabitangarije ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru,aya makipe agomba gutangira kwitegurana abakinnyi yasigaranye cyane ko afite abakinnyi mu ikipe y’igihugu iri mu myiteguro yo kwitabira imikino ya CHAN.
Yagize ati “Igikombe kizahuza amakipe 4 ya mbere (...)

Sponsored Ad

Nk’uko byagenze umwaka ushize,amakipe yarangije mu myanya 4 ya mbere ku rutonde rwa shampiyona ishize azahatanira igikombe cy’intwari aho umukino wa nyuma uzaba taliki ya 01 Gashyantare uyu mwaka.

Nkuko umuvugizi wa FERWAFA Ruboneza Prosper yabitangarije ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru,aya makipe agomba gutangira kwitegurana abakinnyi yasigaranye cyane ko afite abakinnyi mu ikipe y’igihugu iri mu myiteguro yo kwitabira imikino ya CHAN.

Yagize ati “Igikombe kizahuza amakipe 4 ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize. Ibiganiro byo kugitegura biracyakomeje tuzafata umwanya wo gutangaza amakuru ahagije iminsi niyegereza. Amakipe azagikina afite abakinnyi benshi mu Amavubi ariko ntabwo ari ikibazo kuko si nka shampiyona.”

Nkuko byagenze muri shampiyona iheruka amakipe ane ya mbere azitabira iyi mikino ni Rayon sports, Police FC, APR FC, AS Kigali ndetse nkuko byemejwe na Ruboneza,amakipe azakoresha abakinnyi bashya nkaho Rayon Sports izakoresha abakinnyi barimo Ismaila Diarra na Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala mu gihe APR FC izaba ifite Mugiraneza Jean Baptiste n’abandi iri kurambagiza cyo kimwe na AS Kigali na Police FC.

APR FC niyo yegukanye igikombe giheruka, itsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na myugariro Rugwiro Herve.

Gahunda y’iyi mikino:
Tariki 27 na 28 Mutarama 2018
Imikino ya ½
Tariki 1 Gashyantare 2018
Umukino wa nyuma

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa