Amakipe y’u Rwanda yatangiye yitwara neza mu mikino nyafurika ya Volleyball y’abafite ubumuga
Yanditswe: Thursday 14, Sep 2017
Amakipe y’igihugu mu bagabo n’abagore yaraye yitwaye neza mu mikino y’igikombe cy’Afurika muri Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga (2017 ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships) yatangiye ku munsi w’ejo kuri Petit Stade I Remera. Iyi mikino yakiriwe n’u Rwanda nyuma y’aho Kenya yagombaga kuryakira yavuze ko nta bushobozi ifite, yatangiranye ingufu aho amakipe ahagarariye u Rwanda ayatangiye yigaranzura amahanga yaba mu bagabo n’abagore.
Ikipe y’igihugu y’abagore niyo yabanje gukina aho (...)
Amakipe y’igihugu mu bagabo n’abagore yaraye yitwaye neza mu mikino y’igikombe cy’Afurika muri Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga (2017 ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships) yatangiye ku munsi w’ejo kuri Petit Stade I Remera.
Iyi mikino yakiriwe n’u Rwanda nyuma y’aho Kenya yagombaga kuryakira yavuze ko nta bushobozi ifite, yatangiranye ingufu aho amakipe ahagarariye u Rwanda ayatangiye yigaranzura amahanga yaba mu bagabo n’abagore.
Ikipe y’igihugu y’abagore niyo yabanje gukina aho banyagiye abagore bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo amaseti 3-0 mu mukino waboroheye cyane (25-5, 25-5 na 25-7).
Mu bagabo ikipe y’u Rwanda yatsinze Afurika y’Epfo amaseti 3-0(25-10, 25-16 na 25-17),mu mukino wasoje umunsi wa mbere w’iri rushanwa riri kubera mu Rwanda.
Iyi mikino yitabiriwe n’amakipe 4 mu bagore n’amakipe 7 mu bagabo.
Uko imikino yose yagenze
Maroc3-0 Kenya (abagabo)
Misiri 3-O Congo Kinshasa (abagabo)
Misiri 2-3 Kenya (abagore)
Rwanda 3-0 Congo Kinshasa (abagore)
U Rwanda 3-0 Afurika y’Epfo (abagabo)
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kane
10h00: Maroc na Afurika y’Efo (abagabo)
12:00: Kenya na Congo Kinshasa (abagore)
14:00: U Rwanda na Misiri (abagore)
16:00: Algeria na Misiri (abagabo)
18h00: Kenya n’u Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *