skol
fortebet

Amakuru y’ingenzi ari kuvugwa muri Rayon Sports na APR FC ziracakirana uyu munsi

Yanditswe: Sunday 25, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Benshi mu bakunzi ba Ruhago mu Rwanda bategerezanyije ubwuzu umukino urahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC kuri iki cyumweru saa 15h30 kuri stade Amahoro I Remera.
Uyu mukino w’ishyiraniro ni uw’umunsi wa 11 wa shampiyona utarabereye Igihe kubera ko aya makipe yombi yari mu mikino mpuzamahanga yanitwayemo neza kuko yashoboye kwerekeza mu byiciro bikurikira. Ku ruhande rwa Rayon Sports, ntifite kabuhariwe Shaban Hussein ‘Tchabalala’ watsinze ibitego bitatu mu mikino itatu aheruka gukinira (...)

Sponsored Ad

Benshi mu bakunzi ba Ruhago mu Rwanda bategerezanyije ubwuzu umukino urahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC kuri iki cyumweru saa 15h30 kuri stade Amahoro I Remera.


Uyu mukino w’ishyiraniro ni uw’umunsi wa 11 wa shampiyona utarabereye Igihe kubera ko aya makipe yombi yari mu mikino mpuzamahanga yanitwayemo neza kuko yashoboye kwerekeza mu byiciro bikurikira.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, ntifite kabuhariwe Shaban Hussein ‘Tchabalala’ watsinze ibitego bitatu mu mikino itatu aheruka gukinira Rayon Sports kubera ko igice cya mbere cya shampiyona kitararangira, cyane ko yakinaga mu Magaju mu gihe abasore nka Yassin Mugume, Yussuf Ola Balongun na Christ Mbondi bo bemerewe gukina kuko baturutse hanze.

Nyuma y’ubwumvikane bwahuje Rayon Sports na centre y’I Gikondo,Muhire Kevin yemerewe gukina uyu mukino cyane ko yari asanzwe ari umukinnyi wa Rayon Sports mbere y’uko bagirana amakimbirane.

Rayon Sports igomba gukoresha abakinnyi batatu b’abanyamahanga muri uyu mukino nkuko amategeko ya FERWAFA abivuga.

Ku ruhande rwa APR FC,ntifite abasore nka Bizimana Djihad wahagaritswe kubera amakarita 3 y’umuhondo afite mu gihe Andrew Buteera, Tuyishime Eric ‘Congolais’, Sugira Ernest,Abouba Sibomana na Twizerimana Onesme waburiwe irengero.

Nshuti Savio Dominique ikipe ya APR FC iheruka kugura muri AS Kigali,ntabwo yemerewe gukina na Rayon Sports kuko nawe afite ikibazo nk’icya Tchabalala.

Issa ugora Rayon Sports ariteguye

Umutoza Karekezi Olivier yabwiye abafana ba Rayon Sports ko bagomba kwihorera kuri APR FC iheruka kubicira ibyishimo ku mukino wa 3 w’igikombe cy’intwari yabatsinzemo ibitego 2-1 mu gihe Jimmy Mulisa we yavuze ko bashaka gutsinda Rayon Sports bagashimisha abafana babo babategereje mu gicuku ubwo bavaga muri Seychelles.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga:
Rayon Sports:
Ndayishimiye Eric ’Bakame’ (c), Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Rutanga Eric,Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Nahimana Shassir na Ismaila Diarra.

APR FC: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’, Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ (c), Twizeyimana Martin Fabrice, Bigirimana Issa, Iranzi Jean Claude, Muhadjiri Hakizimana na Nshuti Innocent.

Ibitekerezo

  • MUZADUHE NKAHANTU TWAJYA DUTERA INKUNGA APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa