skol
fortebet

Amanuel yegukanye shampiyona y’Afurika mu bakuru., Areruya yigaranzura abatarengeje imyaka 23

Yanditswe: Sunday 18, Feb 2018

Sponsored Ad

Umunya Eritrea Amanuel Gebreizgabhier niwe wegukanye shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare mu bakuru,nyuma yo kwanikira bagenzi be hasigaye kuzenguruka inshuro zisaga 4 akagera ku murongo wenyine. Gebreizgabhier wahuye n’uburwayi akigera mu Rwanda, agaragaje ko kuba akina ku rwego rw’isi mu ikipe ya Dimension Data bitamugwiriye kuko yasize bagenzi be akagera ku murongo ari ku mwanya wa mbere bimufashije kwegukana umudali wa zahabu muri iyi shampiyona ya 2018. Amanuel yegukanye umwenda (...)

Sponsored Ad

Umunya Eritrea Amanuel Gebreizgabhier niwe wegukanye shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare mu bakuru,nyuma yo kwanikira bagenzi be hasigaye kuzenguruka inshuro zisaga 4 akagera ku murongo wenyine.

Gebreizgabhier wahuye n’uburwayi akigera mu Rwanda, agaragaje ko kuba akina ku rwego rw’isi mu ikipe ya Dimension Data bitamugwiriye kuko yasize bagenzi be akagera ku murongo ari ku mwanya wa mbere bimufashije kwegukana umudali wa zahabu muri iyi shampiyona ya 2018.

Amanuel yegukanye umwenda w’umukinnyi uzi kuzamuka muri Tour du Rwanda 2015
Areruya Joseph wari ufitiwe icyizere n’abanyarwanda benshi ,yasoje ku mwanya wa 6 bituma yegukana umudali wa zahabu mu batarengeje imyaka 23 utamushimishije cyane kuko yashoje irushanwa mu marira menshi.Simon Musie yabaye uwa kabiri,Munyaneza Didier aba uwa 3.

Areruya yegukanye umudali wa zahabu mu batarengeje imyaka 23

Icyagoye Areruya na Team Rwanda muri rusange ni uko abakinnyi bakomeye kandi bafite ubunararibonye barimo Adrien Niyonshuti,Valens Ndayisenga na Nsengimana Jean Bosco bavuye mu irushanwa hakiri kare kubera ibibazo bitandukanye.

Amanuel na Debesay begukanye imidali mu byiciro by’abakuru

Uretse Gebreizgabhier wabaye uwa mbere,ku mwanya wa kabiri haje undi munya Eritrea uzwi cyane mu Rwanda Eyob Metkel mu gihe Azzerdine Laggab wo muri Algeria yabaye uwa 3.

Team Rwanda byayigoye uyu munsi


Urutonde rw’uko basoje

Uko ibihugu byakurikiranye mu kwegukana imidari
Eritrea : 20 (zahabu 10 , ifeza 5, umuringa 5)
Ethiopia : 13 (zahabu 3, ifeza 7, umuringa 3)
Rwanda : 10 (zahabu 3, ifeza 4, umuringa 3)
Algeria : 2 (umuringa 2)
Burundi : 1 (ifeza 1)
Namibia : 1 (umuringa 1)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa