skol
fortebet

Amashyi Cristiano Ronaldo yasabye yababaje Barcelone

Yanditswe: Monday 18, Dec 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Cristiano Ronaldo yababaje bikomeye abayobozi n’abafana ba FC Barcelona ubwo yatangazaga ko yifuza ko abakinnyi b’iyi kipe yo mu ntara ya Catalonya bazabakomera amashyi kubera ko begukanye igikombe cy’isi cy’amakipe atari ay’ibihugu (clubs).
Uyu munya Portugal ukinira Real Madrid yabitangaje ubwo ikipe ye yari imaze gutsinda Gremio igitego 1-0 ku mukino wa nyuma cyatsinzwe nawe kuri Coup Franc aho yavuze ko mu mukino wa EL Clasico uzahuza aya makipe yombi,Barcelona yazakora imirongo 2 (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Cristiano Ronaldo yababaje bikomeye abayobozi n’abafana ba FC Barcelona ubwo yatangazaga ko yifuza ko abakinnyi b’iyi kipe yo mu ntara ya Catalonya bazabakomera amashyi kubera ko begukanye igikombe cy’isi cy’amakipe atari ay’ibihugu (clubs).

Uyu munya Portugal ukinira Real Madrid yabitangaje ubwo ikipe ye yari imaze gutsinda Gremio igitego 1-0 ku mukino wa nyuma cyatsinzwe nawe kuri Coup Franc aho yavuze ko mu mukino wa EL Clasico uzahuza aya makipe yombi,Barcelona yazakora imirongo 2 ikabakomera amashyi.

Nyuma yo gutangaza aya magambo,umwe mu bayobozi b’ikipe ya FC Barcelona witwa Guillermo Amor ndetse n’umutoza wayo Ernesto Valverde bamaganye iki cyifuzo ndetse bavuga ko ari agasuzuguro kuko umuntu akomera amashyi uwo bari bahanganye kandi Barcelona ntiyitabiriye iri rushanwa kuko rihuza amakipe yatwaye ibikombe ku migabane yayo.

Real Madrid izacakirana na FC Barcelona mu mpera z’iki cyumweru aho izaba ishaka kugabanya ikinyuranyo cy’amanota 11 iyirusha ndetse no kuyihagarika dore ko nta mukino n’umwe FC Barcelona iratsindwa.

Remmy Dusingizimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa