skol
fortebet

Amateka y’umukino wa El Clasico uhuza Real Madrid na FC Barcelona

Yanditswe: Friday 22, Dec 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu saa munani nibwo hategerejwe umukino ufatwa nk’uwa mbere ku isi uzahuza Real Madrid na FC Barcelona uzabera kuri stade ya Santiago Bernabeu ya Real Madrid.
Uyu mukino ugiye kuba ikipe ya FC Barcelona iri mu bihe byiza kuko irusha uyu mukeba wayo amanota 11 nubwo Real Madrid ifite umukino itarakina. Benshi mu bakunzi ba ruhago bagenda bibaza umwahariko utuma aya makipe 2 ahangana bikomeye ndetse n’ibanga rituma uyu mukino uhuruza benshi mu batuye isi. Umukino wa mbere (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu saa munani nibwo hategerejwe umukino ufatwa nk’uwa mbere ku isi uzahuza Real Madrid na FC Barcelona uzabera kuri stade ya Santiago Bernabeu ya Real Madrid.

Uyu mukino ugiye kuba ikipe ya FC Barcelona iri mu bihe byiza kuko irusha uyu mukeba wayo amanota 11 nubwo Real Madrid ifite umukino itarakina.
Benshi mu bakunzi ba ruhago bagenda bibaza umwahariko utuma aya makipe 2 ahangana bikomeye ndetse n’ibanga rituma uyu mukino uhuruza benshi mu batuye isi.

Umukino wa mbere wahuje aya makipe wakinwe tariki ya 13 Gicurasi 1902,urangira ikipe ya FC Barcelona itsinze Real Madrid ibitego 3-1.

Amavu n’amavuko yo guhangana kwa Real Madrid na FC Barcelona
Impamvu ya mbere ituma uyu mukino ukomera cyane n’impamvu za politiki kuko Real Madrid ifatwa nk’ikipe ituruka Ibwami mu gihe FC Bracelona ikomoka mu ntara ya Catalonia imaze iminsi mu nkundura yo gusaba kwiyomora kuri Espagne.
Mu mwaka wa 1930, nibwo intara ya Catalonia yatangiye amatwara yo gushaka kwigenga ndetse igakora ibihabanye n’iby’ubutegetsi bw’I Madrid bushaka,ibintu byateje umwuka mubi mu bijyanye na politiki.

Mu mwaka wa 1936,uwitwa Francisco Franco yakoreye Coup d’etat repubulika ya kabiri ya Espagne maze ahita ategeka ko uwitwa Josep Sunyol wari ukuriye intara ya Catalonia ko afungwa ndetse atotezwa nta rubanza rubaye ,ibintu byateje umwuka mubi mu batuye intara ya Catalonia aho ndetse aba baturage bagiye bakora ibikorwa byinshi byagaragaza urwango bangaga uyu mugabo Franco wari umunyagitugu wo ku rwego rwo hejuru.

Ku butegetsi bw’uyu munyagitugu,nibwo ikipe ya FC Barcelona yafashe imvugo igaragara muri stade ya Camp Nou igiri iti Més que un club (more than a club) bisobanura ngo “birenze kuba ikipe” aho bashaka kugaragaza ko bunze ubumwe kurusha ikipe ya FC Barcelona.

Mu gihe cy’uyu munyagitugu FC Barcelona yafatwaga nk’ikipe y’ibyigomeke mu gihe Real Madrid yo yari ku ibere ndetse benshi mu banya Espagne bayikunda cyane.
Ku butegetsi bwa Franco,havutze amatsinda y’abafana bita aba Hooligans hagati y’aya makipe yombi,aho iyo yabaga yahuye habaga ibikorwa by’urugomo ndetse bamwe bakica abandi.

Indi ntandaro yo guhangana kw’aya makipe n’umukino wa ½ w’igikombe cyitwaga Copa del Generalísimo cyo mu mwaka wa 1943 aho ikipe ya FC Barcelona yatsinze Real madrid ibitego 3-0 mu mukino wabereye I Catalonia maze bageze I Madrid Barcelona ihura n’uruva gusenya bayinyabika ibitego 11-1.

Ikipe ya Real Madrid yashinje umusifuzi witwa Fombona Fernández wari wasifuye umukino ubanza kubogama,ndetse bavuga ko ibitago 3 Barcelona yatsinze ariwe wabibihereye,ibintu byateje umwuka mubi maze mu mukino wo kwishyura Real Madrid yari ishyigikiwe cyane ikora iyo bwabaga kugira ngo itsinde birangira inyagiye mukeba.

Abafana ba FC Barcelona bangiwe kwinjira muri stade mu mukino wo kwishyura ndetse polisi y’I Madrid yateye ubwoba abakinnyi ba FCBarcelona bituma bajya mu kibuga bakutse umutima nkuko abakinnyi babitangaje nyuma y’umukino.

Abafana ba Real madrid bateraga amabuye n’ibiceri abakinnyi ba FC Barcelona ndetse kuri bo gutsinda ntibyashobokaga kuko bahhohotewe ku buryo bukomeye.
Nyuma yo kurangiza igice cya mbere ari ibitego 8-0,abakinnyi ba FC Barcelona banze kujya gukina igice cya kabiri gusa basubirayo ku ngufu kuko umwe mu bapolisi yabasanze mu rwambariro ababwira ko nibatajya mu kibuga bose barajyanwa muri gereza birangira basubiyemo babongera ibindi 3.

Ikindi kintu cyateje umwuka mubi hagati y’aya makipe n’umukinnyi w’umunya Argentina witwa Alfred di Stefano.

Uyu mukinnyi yifujwe n’amakipe yombi ubwo yakinaga mu ikipe ya Los Millionarios yo muri Colombia,bituma yitabaza FIFA ngo ibakemurire ikibazo kuko buri imwe yavugaga ko ari uwayo.Iki kibazo cyagoye FIFA niko gufata umwanzuro w’uko bagomba kumusaranganya ikipe imwe ikamukinisha umwaka umwe indi ikamukinisha ukurikira ibintu byababaje abayobozi ba FC Barcelona cyane ndetse birangira perezida wayo yeguye gusa di Stefano yegukanwe burundu n’ikipe ya Real Madrid.

Undi mukinnyi wateje umwuka mubi hagati y’aya makipe ni Louis FIGO ukomoka mu gihugu cya Portugal.

Uyu musore yegerewe n’umukandida wiyamamarizaga kuba Perezida wa Real Madrid Florentino Perez mu mwaka wa 2000 amuha akayabo ka miliyoni 2 n’ibihumbi 400 by’amadolari y’amerika ngo amusinyire ko naba perezida w’iyi kipe azahita ayerekezamo ndetse niyisubiraho azishyura akayabo ka miliyoni 30 z’amadolari nk’impozamarira, undi nawe ahita asinya atazuyaje ibintu byarangiye bibaye impamo.

Ubwo Perez yatsindaga amatora yibukije FIGO ibyo yasinye inkuru igeze ku bakinnyi n’abafana ba FC Barcelona iteze akavuyo kenshi cyane byatumye uyu musore agira ubwoba bwo kwemera ko yasinye aya masezerano,gusa kuko hari inzandiko zibyemeza FC Barcelona yategetswe kwishyura ya mpozamarira irabyanga kuko murikiriya gihe miliyoni 30 z’amadolari zari akayabo ,birangira uyu musore yerekeje muri Real Maadrid maze abafana ba Barcelona barushaho kwanga urunuka Real madrid n’uyu musore wari kizigenza.

Mu mikino yose ikipe ya FC Barcelona niyo imaze gutsinda imikino myinshi kuko mu mikino 269 bamaze guhura yatsinze 111 mu gihe Real Madrid yatsinze 99 banganya inshuro 59.

Mu mikino ya shampiyona Laliga bamaze guhura inshuro 174, Real Madrid imaze gutsinda imikino 72 mu gihe FC Barcelona yatsinze 69 banganya 33.
Lionel Messi wa FC Barcelona niwe umaze gutsinda ibitego byinshi muri El Clasico kuko amaze gutsinda ibitego 24,akurikiwe na Alfred di Stefano ufite 18 mu gihe Cristiano Ronaldo afite 17.

Umukinnyi Manuel Sanchis wa Real Madrid niwe wakinnye El Clasico nyinshi kuko yakinnye 43 mu gihe Messi na Sergio Ramos aribo bakinnyi bagikina bamaze gukina myinshi 34.

Ikipe ya Real Madrid ifite ibikombe 33 bya shampiyona ya Espagne La Liga mu gihe FC Barcelona ifite 24.

Mu bikombe bamaze gutwara,ikipe ya FC Barcelona irusha Real madrid ibikombe kuko ifite 90 mu gihe Real Mdrid ifite 89.
Ikipe ya Real Madrid ntirabasha gutwara igikombe cya La Liga iyo FC Barcelona yigeze kuyirusha amanota 8 kuzamura,Zidane abikoze yaba akoze amateka cyane ko kuri ubu imurusha amanota 11.

Real Madrid igiye kwakira uyu mukino nta bibazo by’imvune ifite kuko abasore bayo nka Gareth BALE,Dani Carvajal bagarutse ndetse nta mukinnyi wahagaritswe mu gihe FC Barcelona izakina uyu mukino idafite myugariro Samuel Umtiti wavunitse na Ousmane Dembele ushidikanywaho.

Umukino wa shampiyona uheruka guhuza aya makipe ku kibuga Santiago Bernabeu,warangiye FC Barcelona itsinze Real Madrid ibitego 3-2,umukino Lionel Messi yigaragaje bikomeye cyane aho yatsinze ibitego 2 ndetse akuramo umupira we yereka abafana ba Real Madrid izina rye.

Remy Dusingizimana

Ibitekerezo

  • Vyiza Can duhe bishya

    Mwarakoze iyokipe nihame is achampion

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa