skol
fortebet

Amateka y’umunyamakuru Kalinda Viateur wogezaga umupira kuri Radio Rwanda wishwe muri Jenoside

Yanditswe: Sunday 08, Apr 2018

Sponsored Ad

Kalinda Viateur, ni izina rizwi cyane nk’umunyamakuru wogeje umupira kuri Radiyo Rwanda kuva mu 1978 kugeza mu 1994 .Yabaye ikirangirire kubera magambo yazanye n’ubu agikoreshwa mu kogeza umupira.
Rwanyeganyeze, Kurengura umupira, Urubuga rw’amahina, Ruhago, Umurongo w’abagatanu, Kwamurura, Inyoni, Imboni, inguni, Urushundura, Imana y’ibitego, Kunobagiza, Rwari ruhiye ndetse n’ibindi, aya ni amwe mu magambo yahimbwe n’umunyamakuru Kalinda Viateur wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Aya (...)

Sponsored Ad

Kalinda Viateur, ni izina rizwi cyane nk’umunyamakuru wogeje umupira kuri Radiyo Rwanda kuva mu 1978 kugeza mu 1994 .Yabaye ikirangirire kubera magambo yazanye n’ubu agikoreshwa mu kogeza umupira.

Rwanyeganyeze, Kurengura umupira, Urubuga rw’amahina, Ruhago, Umurongo w’abagatanu, Kwamurura, Inyoni, Imboni, inguni, Urushundura, Imana y’ibitego, Kunobagiza, Rwari ruhiye ndetse n’ibindi, aya ni amwe mu magambo yahimbwe n’umunyamakuru Kalinda Viateur wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.

Aya yose ari no mu gitabo yanditse cyitwa “Rwaranyeganyeze” cyasobanuraga amategeko y’umupira w’amaguru.

Kalinda yari muntu ki?

Ubuhamya Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ikesha Nkubito Kalinda Thierry, umuhungu w’imfura wa Kalinda Viateur buvuga ko Kalinda yavutse mu 1953, mu cyahoze ari Komini Rutare, Segiteri Murehe ubu ni mu Karere ka Gicumbi.

Kalinda yashakanye na Uzanyinyana Domithile mu 1979 babyarana abana 4 aribo Nkubito Kalinda Thiery, Mitali Adolphe, Mukakalinda Aline na Igihozo M. Christella. Nkubito avuga ko se yize amashuri abanza muri Segiteri Muhura na Kinyami kuko kera bigaga amashuri abanza ahantu hatandukanye.

Amashuri yisumbuye yayize kuri “Seminari Nto ya Mutagatifu Dominiko Saviyo” ku Rwesero, Amashuri makuru ayiga muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, aho yamaze imyaka ibiri.

Nyuma yaje kujya kwiga imyaka itatu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yakurikiranye ishami ry’indimi kugeza mu mwaka wa 1977, aharangije ajya gukora mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru "ORINFOR".

Nkubito avuga ko se yaje kujya mu ishuri rikuru ryitwaga “ Institut Supérieur Catholique Pédagogique Appliqué” i Nkumba aho yahize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ndimi. Aharangije yatoranyijwe mu bagomba kwitabira amahugurwa y’amezi 9 yabereye mu Bubiligi yari ajyanye n’ibya Televisiyo yari igiye gutangizwa bwa mbere mu Rwanda.

Avuye mu Bubiligi mu 1989, Kalinda yahise aba umunyamakuru w’imikino kuri Televiziyo y’u Rwanda ahava mu mpera z’umwaka wa 1993 agizwe umunyamakuru uhagarariye ORINFOR mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba.

Nk’uko tubikesha Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru mu Rwanda, Kalinda yakoze kuri Radiyo Rwanda muri ishami rya “Documentation” nyuma aza kuba umunyamakuru w’imikino. Azwi cyane nk’ umunyamakuru wogezaga umupira w’amaguru bikanyura abawumva. Yakanguriye ibigo binyuranye gukora amakipe y’imikino aho yashinze ikipe y’umupira w’amaguru yitwaga “Imboni” muri Minisiteri y’itangazamakuru (MININFOR)”.

Uburyo Kalinda yishwe

Nkubito avuga ko mbere y’uko Jenoside yo mu 1994 itangira bari batuye Ku Kivugiza ya Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Muri Jenoside, Kalinda n’umuryango we babashije guhunga Kigali bajya muri Philosophicum i Kabgayi babifashishijwemo n’abari inshuti ze zirimo n’uwari umuyobozi wa Seminari y’i Kabgayi bari bariganye mu iseminari nkuru ya Nyakibanda.

Nkubito avuga ko i Kabgayi hatangiye kujya haza ibitero by’Interahamwe cyane cyane muri Philosophicum, bikaza gutwara abantu bajyaga kwicwa. Kalinda nawe yiciwe hamwe n’abandi bapadiri benshi bari bahungiye muri iyi seminari barabajyana bajya kubicira mu Byimana mu karere ka Ruhango.

Nkubito ati "Hari taliki 24 Mata 1994, hari muto, nigaga mu wa kane w’amashuri abanza, ariko ibyabaye ndabyibuka, igitero kiza ndabyibuka. Baradufashe natwe ariko imodoka ya Bus barimo babapakiramo iba nto".

Kuri ubu ashyinguwe hamwe n’abo bihayimana mu irimbi rya Kiliziya Gatolika ry’i Kabgayi. Umurambo we wabonetse 1995 ari nabwo yashyinguwe. Bamumenyeye ku ikarita y’umunyamakuru yafi agifite.

Icyo umuhungu we amwibukiraho

Nkubito ati "Tukiri abana najyaga numva bavuga ngo dore Papa wanyu agiye kuvuga kuri Radiyo mumutege amatwi. Nyuma tukajya tujyana kuri Sitade nka Sitade Regional cyane nabwo simwumve yogeza".

Nkubito avuga ko se yari umuhanzi abihereye ku magambo yakoreshaga mu kogeza umupira.

Ati "Sinabashakaga kumenya ko ari amagambo mashya, nyuma abantu batangiye kubivuga no kubyandika mbona ko ari amagambo mashya. Nk’urubuga rw’imikino
cyari ikiganiro cy’imikino ariko uburyo yabitekereje simbushyikire.Agatabo ka Rwanyeganyeze, yewe ndi mu bagacuruje kuri Sitade na murumuna wanjye ku mukino Rayon yatsinzemo ibitego 4, amagambo yanditsemo ni yo yanyeretse ubuhanga bwe.Si amagambo yari mashya mu kinyarwanda, ariko uburyo yayahuje na Siporo bikajyana byanyeretse ko yari umuhanzi, ko yari abifitemo impano".

Amwe mu magambo amenyerewe ubu mu mukino w’umupira w’amaguru yacuzwe na KALINDA Viateur :

Rwanyeganyeze (Igitego): Umupira winjiye mu izamu n’ikimenyimenyi ukomye ku rushundura ruranyeganyega.

Kurengura umupira:“Dégagement en main”: Igihe umupira warenze imbibi z’ikibuga umukinnyi akawufata mu ntoki akawoherereza mugenzi we n’imbaraga.

Urubuga rw’amahina:“Surface de reparation”: Umwanya ukikije izamu werekanwa n’umurongo w’umweru, uhageze aba afite amahirwe yo gutsinda igitego.

Ruhago: “Ballon”: Umupira wo gukina.

Umurongo w’aba gatanu:“Ligne défensif”.

Kwamurura inyoni : Kwerekeza umupira mu izamu ariko ukinyurira hejuru cyane.

Imboni : Izina yise ikipe ya ORINFOR

Inguni: Ryahimbwe na KALINDA kuko hari hamenyerewe imfuruka y’ikibuga.

Urushundura: Filet

Imana y’ibitego: Umukinnyi rutahizamu, uba utegerejweho ibitego. Yaryitaga Badru wakinaga muri “Panthères noirs”.

Kunobagiza: Guhanahana neza umupira.

Rwari ruhiye (Urugo) : Igitego cyari cyinjiye mu izamu ry’ikipe.
Inyoni: Umunyezamu uguruka kugirango afate umupira.

Source:IMVAHO NSHYA

Ibitekerezo

  • Bazina karinda musabiye ijuru kumana nange mukwita abana amazina nageze ikirenge muke mfite igihozo jusel na kalinda honol

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa