skol
fortebet

Amavubi amaze gusubira inyuma imyanya 25 mu mezi ane – FIFA

Yanditswe: Thursday 04, May 2017

Sponsored Ad

Ku rutonde ngarukakwezi rukorwa n’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku Isi FIFA, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje gusubira inyuma aho imaze gutakaza imyanya 25 kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017.
U Rwanda rwatangiye umwaka wa 2017 ruri ku mwanya wa 93, magingo aya rugeze ku mwanya w’i 118 nk’ uko bigaragara ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rw’ukwezi kwa 4, rwasohotse kuri uyu wa Kane, tariki ya 04 Gicurasi 2017.
Ikipe y’ u Rwanda (Amavubi) imaze amezi 9 itarakina umukino n’umwe (...)

Sponsored Ad

Ku rutonde ngarukakwezi rukorwa n’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku Isi FIFA, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje gusubira inyuma aho imaze gutakaza imyanya 25 kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017.

U Rwanda rwatangiye umwaka wa 2017 ruri ku mwanya wa 93, magingo aya rugeze ku mwanya w’i 118 nk’ uko bigaragara ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rw’ukwezi kwa 4, rwasohotse kuri uyu wa Kane, tariki ya 04 Gicurasi 2017.

Ikipe y’ u Rwanda (Amavubi) imaze amezi 9 itarakina umukino n’umwe mpuzamahanga. Abakurikiranira hafi iby’ umupira w’ amaguru mu Rwanda bavuga ko, ibi bitari byarigeze bibaho mu myaka irenga 10 ishize.

Umutoza Antoine Hey w’Amavubi kuri uyu wa kane ari gukoresha Test Physique (Isuzuma mubiri) abakinnyi b’ikipe y’igihugu bagera kuri 41 yahamagaye bakina hano mu Rwanda.

Centre Afrique izahura n’u Rwanda mu kwezi gutaha kwa 6, iri ku mwanya w’i 130, mu gihe Tanzania izakina n’u Rwanda muri CHAN, iri ku mwanya w’i 135.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa