skol
fortebet

Amavubi anganyije na Ethiopia akatisha itike yo kwerekeza muri CHAN 2018

Yanditswe: Sunday 12, Nov 2017

Sponsored Ad

• Amavubi abashije kubona itike yo kwerekeza muri CHAN ku nshuro ya 3
• Amavubi yanganyije na Ethiopia 0-0 akomeza kubera ko yayitsinze 3-2 mu mukino ubanza

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi ibashije gukatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 nyuma yo kunganya na Ethiopia 0-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Nyuma yo gutsinda Ethiopia ibitego 3-2 muri Ethiopia,Amavubi yasabwaga kunganya cyangwa gutsindwa ku kinyuranyo cy’igitego 1ariko abashije kwitwara neza birangira atinjijwe igitego aho birangiye ari 0-0.

Amavubi yatangiye umukino afite igihunga mu bwugarizi aho abakinnyi nka Usengimana Faustin,Iradukunda Eric Radu na Manzi Thierry bagiye bagaragaza kutumvikana ndetse byagiye biha amahirwe Ethiopia ikayatera inyoni.

Amavubi yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 68 ubwo Hakizimana Muhadjiri yateraga ishoti umunyezamu wa Ethiopia arawuruka birangira Mico Justin awuteye hanze.Ku munota wa 70 Biramahire Abbedy yabonye ubundi buryo imbere y’izamu birangira awuteye hanze.

Uko iminota yagiye yigira imbere niko amakipe yombi yagiye akina ubona nta ntego afite ndetse nta kipe n’imwe ishaka gutsinda byatumye umukino urangira ari 0-0.

Kunganya 0-0 ku Mavubi n’inyungu kuko biyahesheje amahirwe yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 izabera muri Maroc mu kwezi kwa mbere ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
Amavubi:

1 Ndayishimiye Eric
5 Kayumba Soter
17 Manzi Thierry
15 Usengimana Faustin
20 Rutanga Eric
14 Iradukunda Eric
21 Niyonzima Olivier
6 Mukunzi Yannick
2 Manishimwe Djabel
7 Biramahire Abeddy
12 Mico Justin
Abasimbura
18 Nzarora Marcel
11 Nyandwi Sadam
3 Ndayishimiye Celestin
13 Sekamana Maxime
8 Niyonzima Ally
19 Nshuti Innocent
10 Hakizimana Muhadjiri

Ethiopa:
12 Jemal Tasew (G)
9 Getaneh Kebede (C)
19 Dawa Hotessa
15 Aschalew Tamene
5 Saladhin Bargicho
4 Abebaw Butako
17 Henok Adugna
16 Mulualem Mesfen
3 Mesud Mohammed
8 Samson Tilahun
13 Abubeker Sani

Ibitekerezo

  • Kudakinisha Nyandwi sadam niyo mpamvu Ethiopian yasatiriye cyane mubihindure rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa