skol
fortebet

Amavubi anganyije na Guinea mu mukino yahushijemo ibitego byinshi

Yanditswe: Tuesday 16, Oct 2018

Sponsored Ad

Amavubi abuze gato ngo abone amanota 3 ya mbere mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2019 izabera muri Cameroon,kuko inganyije igitego 1-1 na Guinea mu mukino Kagere Meddie yahushijemo igitego cyari cyabazwe ,ku munota wa nyuma.

Sponsored Ad

Nubwo Mashami yari yakoze impinduka nyinshi mu ikipe yabanje muri uyu mukino wa 4 wo mu itsinda H,abakinnyi b’Amavubi bagaragaje ko bakomeye ahubwo Babura imikino myinshi yatuma bamenyerana kuko bihariye umupira kuva utangiye kugera urangiye gusa banyuzagamo bagakora udukosa duto duto.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

Amavubi yatangiye umupira ari ku rwego rwo hejuru ndetse ahererekanya cyane yaje gutsindwa igitego ku munota wa 33 gitsinzwe na Martinez Jose Kante ku burangare bwa myugariro Ombolenga Fitina watinye kwataka umusore Kamano wa Guinea agatanga umupira mwiza mu rubuga rw’amahina.

Amavubi yahise asatira izamu rya Guinea maze ku munota wa 36 Kagere Meddie asigarana n’umunyezamu ,amurobye umupira uca ku ruhande gatoya.
Amavubi yakomeje gusatira ndetse arangiza igice cya mbere Arusha Guinea guhererekanya umupira nubwo yari iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Guinea yavunikishije Naby Keita,igice cya mbere kigiye kurangira,yatangiye igice cya kabiri iri ku rwego rwo hasi ndetse Amavubi ari kuyirusha by’umwihariko Muhire Kevin witwaye neza cyane muri uyu mukino.

Ku munota wa 78,Kagere yazamukanye umupira awuhereza neza rutahizamu Tuyisenge Jacques,wateye ishoti rikomeye umunyezamu Keita ntiyabasha kuri kuramo,biba bibaye igitego 1-1.

Guinea yagiye igerageza kwiba umugono Amavubi mu minota ya nyuma ntibiyikundire kuko Manzi na Rwatubyaye bari bahagaze neza ndetse badashaka kongera gutsindwa.

Ku munota wa nyuma muri 4 yari yongeyeweho,myugariro wa Guinea yashatse kurenza umupira wari utewe imbere n’umunyezamu Kimenyi arawuhusha,Kagere Meddie asigarana n’umunyezamu Keita aramuroba umupira uragenda ukubita igiti cy’izamu,Amavubi abura amahirwe yo kubona amanota 3 yayo ya mbere,mu itsinda H.

Kunganya kw’Amavubi gutumya amahirwe make yari asigaranye yo kwerekeza muri CAN ayoyoka burundu kuko yasabwaga gutsinda imikino 3,agategereza ko Guinea na Cote d’Ivoire zitakaza.

Amavubi agize inota rimwe mu mikino 4 amaze gukina mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika,agomba kwakira CAR yanganyije na Cote d’Ivoire 0-0, mu mukino uzakurikiraho.

Guinea yizeye itike ya CAN 2019, ifite amanota icumi ku mwanya wa mbere,Côte d’Ivoire ifite amanota 7 ku mwanya wa kabiri mu gihe Centrafrique ifite amanota 4 imbere y’u Rwanda rwa nyuma mu itsinda n’inota 1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa