skol
fortebet

Amavubi anganyije na Nigeria mu mukino wa mbere muri CHAN

Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2018

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi ibashije gukura inota rimwe kuri Nigeria mu mukino wa mbere wo mu itsinda C mu mikino ya CHAN 2018 iri kubera muri Maroc. Nubwo Nigeria yahabwaga amahirwe menshi mbere y’umukino,Amavubi abashije kubyitwaramo neza cyane ndetse abasha kubona inota rimwe kuri iki gihugu kizwi cyane mu mupira w’amaguru muri Afurika.
Umukino watangiye Nigeria iri hejuru ndetse mu guhererekanya umupira irusha Amavubi ku buryo bugaragara, aho yarase uburyo uburyo 2 bukomeye bwakagombye kuba (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi ibashije gukura inota rimwe kuri Nigeria mu mukino wa mbere wo mu itsinda C mu mikino ya CHAN 2018 iri kubera muri Maroc.

Nubwo Nigeria yahabwaga amahirwe menshi mbere y’umukino,Amavubi abashije kubyitwaramo neza cyane ndetse abasha kubona inota rimwe kuri iki gihugu kizwi cyane mu mupira w’amaguru muri Afurika.

Umukino watangiye Nigeria iri hejuru ndetse mu guhererekanya umupira irusha Amavubi ku buryo bugaragara, aho yarase uburyo uburyo 2 bukomeye bwakagombye kuba bwabyaye ibitego umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Nigeria yihariye igice cya mbere ndetse abakinnyi b’Amavubi bagendaga bahuzagurika bagatakaza umupira ku buryo bworoshye byatumye inshuro nyinshi Nigeria yinjira mu rubuga rw’amahina ndetse na ba myugariro babyitwaramo neza ,iki gice kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri umutoza w’Amavubi Antoine Hey yahinduye uburyo bw’imikinire ubwo yanjizaga mu kibuga Mico Justin asimbura Mubumbyi Bernabe ku munota wa 45 ndetse aza kwinjiza Savio Nshuti akuramo Biramahire Abeddy ku munota wa 54,bituma Amavubi atangira gusatira Nigeria.

Aba basore bakimara kwinjira Amavubi yarushije ku buryo bugaragara Nigeria yaba gusatira ndetse no guhererekanya byatumye Nigeria isubira inyuma itangira gukora amakosa menshi nubwo Amavubi atabashije kuyakosora ngo abone igitego.

Ubwo umupira wari ugiye kurangira ikipe ya Nigeria yabonye uburyo bukomeye ku mupira wari uturutse muri corner Bakame ananirwa kuwufata uterwa n’umukinnyi wa Nigeria ku bw’amahirwe ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Muri iri tsinda C ikipe ya Libya yanyagiye Guinea Equatoriale ibitego 3-0,bitumye ihita iyobora itsinda n’amanota 3.

Umukino wa kabiri Amavubi azawukina na Guinea Equatoriale ku wa 5 mu gihe Nigeria izisobanura na Libya.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi
Ndayishimiye Eric, Manzi Thierry, Faustin Usengimana, Soter Kayumba, Eric Iradukunda Radu, Eric Rutanga, Ally Niyonzima, Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana, Abeddy Biramahire, Mubumbyi Bernabe .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa