skol
fortebet

Amavubi arakina na Sudani mu mukino wa gicuti wo kwitegura CHAN

Yanditswe: Saturday 06, Jan 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Amavubi arakina umukino wa mbere wa gicuti na Sudan muri Tuniziya aho barakinira kuri Stade Mongi Ben Brahim mu mugi wa Sousse saa cyenda n’igice.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yamaze gutangaza abakinnyi 11 bari buze kubanza mu kibuga kuri uyu mukino wa gicuti.
Mu kiganiro uyu mutoza yahaye urubuga rwa FERWAFA yatangaje ko yishimiye imyitozo bakoze ndetse bagiye gutangira imikino ya gicuti bameze neza.
Yagize ati “Turakina umukino wa mbere wa (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Amavubi arakina umukino wa mbere wa gicuti na Sudan muri Tuniziya aho barakinira kuri Stade Mongi Ben Brahim mu mugi wa Sousse saa cyenda n’igice.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yamaze gutangaza abakinnyi 11 bari buze kubanza mu kibuga kuri uyu mukino wa gicuti.

Mu kiganiro uyu mutoza yahaye urubuga rwa FERWAFA yatangaje ko yishimiye imyitozo bakoze ndetse bagiye gutangira imikino ya gicuti bameze neza.

Yagize ati “Turakina umukino wa mbere wa gicuti na Sudani ejo (kuwa Gatandatu) na Namibia ku Cyumweru.Abakinnyi bagomba kumenyera imikino, bakajya ku rwego rwiza noneho tukazashyiramo abandi dukina na Namibia ku Cyumweru.Turizera ko iyi mikino yombi izafasha abakinnyi kwitegura umukino ukomeye tuzahuramo na Algeria kuwa Gatatu utaha,bamwe mu bakinnyi bakeneye imikino nk’iyo kugira ngo bajye ku rwego rw’irushanwa kuko batakinnye imikino myinshi nka Savio na Bernabe (bahamagawe nyuma).”

Abakinnyi barabanza mu Kibuga uyu munsi:

Eric Ndayishimiye, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry, Faustin Usengimana, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Imanishimwe Djabel, Mico Justin na Biramahire Abeddy.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa