skol
fortebet

Amavubi arakina umukino wa nyuma wa gicuti

Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2018

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi irakina na Algeria uyu munsi saa 15h30,mu mukino wa nyuma wa gicuti wo kwitegura imikino ya CHAN izatangira ku I taliki ya 13 Mutarama igeze ku I taliki ya 04 Gashyantare 2018. Uyu munsi Amavubi arasoza imyitozo y’iminsi 10 yari amaze muri Tunisia aho nimara gukina uyu mukino irahita yitegura kwerekeza mu mugi wa Tangier ku munsi w’ejo aho izakinira imikino yo mu matsinda ya CHAN.
Mu kiganiro Antoine Hey yahaye urubuga rwa FERWAFA,yatangaje ko biteguye neza uyu mukino (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi irakina na Algeria uyu munsi saa 15h30,mu mukino wa nyuma wa gicuti wo kwitegura imikino ya CHAN izatangira ku I taliki ya 13 Mutarama igeze ku I taliki ya 04 Gashyantare 2018.

Uyu munsi Amavubi arasoza imyitozo y’iminsi 10 yari amaze muri Tunisia aho nimara gukina uyu mukino irahita yitegura kwerekeza mu mugi wa Tangier ku munsi w’ejo aho izakinira imikino yo mu matsinda ya CHAN.

Mu kiganiro Antoine Hey yahaye urubuga rwa FERWAFA,yatangaje ko biteguye neza uyu mukino ndetse biteguye kuwitwaramo neza cyane ko Algeria irabasigira isura nyayo y’uko bahagaze.

Umwambaro Amavubi azambara mu mikino ya CHAN 2018

Yagize ati “Twishimiye imyitozo twakoreye hano uri Tunisia.abakinnyi bameze neza kandi barakoze cyane muri iyi minsi tumaze hano.Twiteguye neza umukino wa Algeria kandi turifuza kubona umusaruro mwiza.


Amavubi yanganyije na Namibia igitego 1-1 mu mukino wa kabiri wa gicuti ,cyane ko uwa mbere yakinaga na Sudan wahagaze ku munota wa 40 bitewe n’imvururu zatewe n’abakinnyi ba Sudani.

Amavubi ari mu itsinda C hamwe na Libya,Guinea Equatoriale na Nigeria ndetse imikino yose azayikinira kuri stade yitwa Ibn Batouta iherereye mu mugi wa Tangier yakira abantu ibihumbi 45.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa