skol
fortebet

Amavubi arishyuza MINISPOC akayabo ka miliyoni 150 bemerewe muri CHAN

Yanditswe: Friday 04, May 2018

Sponsored Ad

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bakinnye mu mikino ya CHAN yabereye muri Maroc mu ntangiriro z’uyu mwaka,barishyuza barishyuza FERWAFA na MINISPOC amafaranga arenga miliyoni 150 bemerewe mbere y’uko iyi mikino itangira.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Ethiopia bagakatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 yabereye muri Maroc,Amavubi yategereje agahimbazamusyi ka miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda bemererwa n’amategeko iyo urenze icyiciro baraheba, ndetse na miliyoni 3 bari baziko bazahabwa kubera ko babonye itike yo kujya mu gikombe cy’Africa babwirwa ko zitaboneka, ahubwo birangira babwiwe ko bazahabwa miliyoni 1.

Iyi miliyoni 1 bagombaga guhabwa ntabwo bahise bayihabwa kuko barinze kwerekeza mu mikino ya CHAN batayabonye, ndetse uhagarariye abakinnyi abwira MINISPOC ko batishimiye kuba batarahabwa aya mafaranga.

Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC yabwiye aba bakinnyi ko bitarenze icyumweru (Tariki ya 07 Mutarama) bazaba bamaze kubona agahimbazamusyi kabo, ko amafaranga ari hafi gushyirwa ku makonti yabo, birangira bidakozwe ndetse berekeza mu mwiherero muri Tuniziya nta bikoresho byibanze bafite.

MINISPOC yabwiye abakinnyi n’abatoza babo ko nta mafaranga ahari, ariko bakwihangana bakajya muri Tunisia, gusa bitazatinda, bazabaha agahimbazamusyi kabo.

Ubwo imikino ya CHAN yaburaga iminsi mike ngo itangire,abakinnyi babuze inkweto zo gukinisha kuko izo bari bafite zitari kubafasha gukinira ku bwatsi kuko bwanyereraga,birababaza ndetse babwira ubuyobozi bwa FERWAFA ko ibintu bitameze neza

Bamwe mu bakinnyi baganiriye na Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru,bavuze ko byabaye ibibazo bikomeye ndetse babwira ubuyobozi ko badafite amafaranga yo kugura inkweto nshya bitewe no kubura agahimbazamushyi.

Bagize bati “Twakoze imyitozo ya mbere, hahita hagaragara ikibazo cy’uko inkweto twitwaje zitazakunda kuri ibi bibuga, biba ngombwa ko dusabwa kugura inkweto nshya. Kwihangana byaranze umutoza biramurenga, kuko twari twaje nta mafaranga, hajemo ikibazo cy’uko tubuze n’inkweto zo gukinisha, kuba twararyaga cyangwa tuba ahantu heza ntabwo byari bihagije.”

Ndibuka neza ko umutoza w’ikipe y’igihugu yatanze amadorali 600 ngo tujye kugura inkweto, tugezeyo dusanga inkweto nziza zari kudufasha kuri ibi bibuga ziragura amayero 300 hariya niho bakoreshaga, ubwo urumva ko nta miguru 2 yari kurenga.”

Byabaye ngombwa ko mu Rwanda bahamagara Perezida wa FERWAFA (Nzamwita Vincent De Gaulle) wari i Casablanca kuko yari afite indi mirimo ashinzwe mu gikombe cy’Africa, agafata inzira akajya i Tangier kugerageza guhosha uwo mwuka mubi wari uje iminsi 2 mbere y’uko Amavubi akina umukino wa mbere.

Nzamwita yageze kuri Royal Tulip Hotel yari icumbikiye Amavubi, agirana inama n’abakinnyi ku gicamunsi cyo ku wa 14 Mutarama 2018, amasaha 24 mbere y’uko Amavubi akina na Nigeria.

Nzamwita yasabye abakinnyi kwihangana bagategereza, kuko hari amafaranga CAF yagombaga guha u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byabonye itike yo kwitabira CHAN ndetse ko aya mafaranga bari barateganyije kuzahamo abakinnyi 65% ,nta kindi bateganya kuyakoresha.

Perezida wa FERWAFA yabwiye abakinnyi ko bazahabwa akayabo k’ibihumbi 175 by’amadorali ya USA ($175 000) bakayagabana nibabasha kwitwara neza muri iyi mikino ndetse imyanzuro yerekwa Bugingo Emmanuel umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC wabihaye umugisha.

Abakinnyi bahise bahabwa amadorali 500 buri wese yo kubafasha muri CHAN, ari nayo baguzemo inkweto zo gukinisha ndetse babwirwa ko na miliyoni bemerewe bagomba guhita bayihabwa.

Nyuma ya CHAN, MINISPOC yateye utwatsi iyi myanzuro yari yafatiwe mu nama ya mbere ya CHAN ivuga ko ibihumbi 175 by’amadolari basinyiye batazayahabwa kuko miliyoni bagombaga guhabwa bayihawe.

Bamwe mu bakinnyi b’Amavubi bazabiranyijwe n’uburakari nyuma yo guhakanirwa ko batazahabwa aka kayabo k’ibihumbi 175 ndetse bavuga ko gukinira Amavubi ntacyo bimaze.

Bagize bati “Inzira twanyuzemo ni ndende, byongeye aya mafaranga hashize amezi 4 tuyemerewe, hari bamwe twagiye tuguza abavandimwe n’inshuti twizeye ko aya naza tuzabishyura, kugeza ubu nta muntu wari watubwiye ko byanzwe.Turabyumva mu bitangazamakuru nta n’umuntu urabitubwira, gusa ntabwo byumvikana birababaje, bamwe tuzanareka gukinira ikipe y’igihugu, niba ari ugukora ntiduhembwe.”

Uumunyamabanga uhoraho muri MINISPOC yabwiye Ruhagoyacu ko ibyo bagombaga kugenera abakinnyi b’Amavubi muri CHAN babibonye, gusa bazabongereraho miliyoni 1 kuko bagerageje kwitwara neza muri CHAN, ariko ibyo kubaha $175 000 bakayagabana ibyo ntabyo bazi.

Amafaranga CAF yagombaga gutanga yaje kuza mu mpera z’ukwezi kwa 3 ashyira kuri konti ya FERWAFA ari $281 000 aho kuba $175 000, MINISPOC iza guhita isaba FERWAFA kuyiha ayo mafaranga yose, kuko yari aje agenewe ikipe y’igihugu kandi ikurikiranwa na MINISPOC.

Source:Ruhagoyacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa