skol
fortebet

Amavubi asezerewe muri CECAFA nyuma yo kunganya na Libya

Yanditswe: Thursday 07, Dec 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu amavubi inganyije na Libya 0-0 bituma isezererwa mu mikino ya CECAFA y’uyu mwaka yagiyemo mu rwego rwo gutegura imikino ya CHAN izaba umwaka utaha.
Nubwo Amavubi yagerageje gukina neza ugereranyije n’imikino 2 aheruka gutsindwa muri iyi CECAFA,ntiyashoboye kubona igitego cyo kuyafasha kuguma muri iyi mikino aho birangiye anganyije na Libya 0-0 mu mukino umutoza Antoine Hey yari yakinishije ikipe ya mbere.
Igice cya mbere cyaranzwe no gusatira kuri buri ruhande gusa Libya (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu amavubi inganyije na Libya 0-0 bituma isezererwa mu mikino ya CECAFA y’uyu mwaka yagiyemo mu rwego rwo gutegura imikino ya CHAN izaba umwaka utaha.


Nubwo Amavubi yagerageje gukina neza ugereranyije n’imikino 2 aheruka gutsindwa muri iyi CECAFA,ntiyashoboye kubona igitego cyo kuyafasha kuguma muri iyi mikino aho birangiye anganyije na Libya 0-0 mu mukino umutoza Antoine Hey yari yakinishije ikipe ya mbere.

Igice cya mbere cyaranzwe no gusatira kuri buri ruhande gusa Libya niyo yabonye uburyo bwinshi ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro aho cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri,Amavubi yakinnye umupira mwiza wo guhererekanya ndetse abona amahirwe agera kuri 3 imbere y’izamu ntiyayabyaza umusaruro aho abasore nka Biramahire Abeddy,Mico Justin na Bizimana Djihad bananiwe gushyira umupira mu rushundura nubwo bagiye basigarana n’umunyezamu wenyine.

Amavubi asigaje umukino umwe azakina na Tanzania ku wa Gatandatu aho ntacyo wabamarira kuko bamaze gusezererwa muri iyi mikino iri kubera muri Kenya.

Ibitekerezo

  • Amavubi Aradusebeje Hano Muri Kenya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa