skol
fortebet

Amavubi ashobora guhabwa amahirwe ya kabiri yo kwitabira imikino ya CHAN

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi ishobora kubona amahirwe yo kwerekeza mu mikino ya CHAN nyuma y’aho amahirwe yayo yayoyotse ubwo yasezererwaga na Uganda ku bitego 3-2 mu mikino yombi, gusa amahirwe yayo yongeye kugaruka nyuma y’aho Misiri yari yahawe amahirwe yo gusimbura Kenya yavuze ko idashaka kwitabira iyi mikino.
Nk’ uko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent yabitangaje,CAF yandikiye u Rwanda irusaba kwitegura umukino wa kamarampaka na Ethiopia aho ikipe (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi ishobora kubona amahirwe yo kwerekeza mu mikino ya CHAN nyuma y’aho amahirwe yayo yayoyotse ubwo yasezererwaga na Uganda ku bitego 3-2 mu mikino yombi, gusa amahirwe yayo yongeye kugaruka nyuma y’aho Misiri yari yahawe amahirwe yo gusimbura Kenya yavuze ko idashaka kwitabira iyi mikino.

Nk’ uko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent yabitangaje,CAF yandikiye u Rwanda irusaba kwitegura umukino wa kamarampaka na Ethiopia aho ikipe izatsinda izahita iba igihugu cya 16 kizitabira iri rushanwa rizabera mu gihugu cya Morocco mu mwaka utaha.

Nzamwita yavuze ko Kenya yasabye u Rwanda umukino wa gishuti ukazaba taliki ya 12 Ukwakira 2017.

Nzamwita yongeraho ko u Rwanda rwifuza ko uyu mukino waba mbere y’ iriya tariki kugira rubashe kwitegra umukino uzaruhuza na Ethiopia.

Amavubi ashobora kubona aya mahirwe nyuma y’aho Kenya yagombaga kwakira iki gikombe itashoboye kucyakira ndetse itike yo kwitabira iyi mikino nk’ikipe yakiriye ihabwa Misiri yo yahise itangaza ko itazaboneka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa