Kigali

Amavubi ashobora kwerekeza muri CAN nyuma y’uko CAF yongereye umubare w’ amakipe ayitabira

Imikino   Yanditswe na: 20 July 2017 Yasuwe: 605

Ku munsi w’ejo taliki ya 20 Nyakanga 2017 nibwo abayobozi ba CAF bari bateraniye I Rabat muri Maroc bemeje ko amakipe yitabiraga igikombe cy’Afurika avuye kuri 16 agiye kuba 24 mu marushanwa y’igikombe cy’afurika cya 2019giteganyijwe kuzabera muri Cameroon aho ikipe y’igihugu Amavubi yahawe amahirwe cyane ko bazareba ikipe ya gatatu yitwaye neza kurusha izindi.

Igituma u Rwanda rufite amahirwe ni uko mu matsinda 12 agizwe n’ amakipe 48 ari guhatanira iyi tike, hagomba kuzamuka ikipe mbere n’iya 2 muri buri tsinda ukuyemo itsinda ririmo igihugu kizakira irushanwa izahita ibona itike yo kujya mu gikombe cy’Africa hanyuma hakazarebwa ikipe izaba yitwaye neza mu makipe yabaye aya 3, ikagira amanota menshi aho u Rwanda nubwo ari urwa nyuma mu itsinda rurimo ruramutse rwitwaye neza mu mikino isigaye nta kabuza rwabona itike yo kwerekeza muri CAN ruheruka kwerekezamo mu mwaka wa 2004.

Nubwo byari byitezwe ko igihugu cya Cameroon aricyo kizakira iki gikombe bishobora kuza kurangira iki gihugu gitakaje aya mahirwe, kubera ko nta bushake gifite bwo kwihutisha imirimo yo gutunganya ibibuga bizakinirwaho iki gikombe kandi ni umubare w’amakipe acyitabira wamaze kongerwa.

Cameroon niramuka itakiriye iki gikombe cy’Afurika 2019 amahirwe menshi arahabwa igihugu cya Maroc cyanze kwakira icyo muri 2015 kubera gutinya Ebola.

Undi mwanzuro wafatiwe muri iyi nama ni uko CAN itazongera kuba mu kwezi kwa mbere aho igiye kujya ikinwa mu mpeshyi ibintu byashimishije amakipe y’I burayi kuko yatakazaga abakinnyi b’abanya Afurika igihe yabaga ibakeneye cyane.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Liverpool yaciye agahigo ko kugura umunyezamu uhenze ku isi

Nkuko yabigenje ikagura myugariro uhenze ku isi,Liverpool yakoze andi...
18 July 2018 Yasuwe: 1334 0

Paul Pogba mu nzira zisohoka mu ikipe ya Manchester United

Umukinnyi Paul Labile Pogba uherutse kwitwara neza mu gikombe cy’isi afasha...
18 July 2018 Yasuwe: 2496 0

Chelsea yahawe urw’amenyo kubera umunyezamu ishaka gusimbuza Thibaut...

Ikipe ya Chelsea ishobora gutakaza Thibaut Courtois mu minsi mike,biravugwa...
18 July 2018 Yasuwe: 2050 0

Abashinzwe ikibuga cya stade ya Kigali basebeje Rayon Sports imbere ya USM...

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki ya 17 Nyakanga 2018 nibwo byari...
18 July 2018 Yasuwe: 3627 2

Robertinho yatangaje byinshi ku mukino Rayon Sports icakirana na USM...

Umutoza wa Rayon Sports witwa Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka...
18 July 2018 Yasuwe: 1230 0

Zinedine Zidane ashobora kongera gukorana na Cristiano Ronaldo muri...

Kabuhariwe Zinedine Zidane ashobora gutangazwa nk’umuyobozi mushya w’imikino...
17 July 2018 Yasuwe: 2482 0