skol
fortebet

Amavubi atsinze Equatorial Guinea yongera kwiyunga n’abanyarwanda

Yanditswe: Saturday 20, Jan 2018

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi itsinze Equatorial Guinea mu mukino wayo wa kabiri mu itsinda C igitego 1-0,cyatsinzwe na Manzi Thierry ku munota wa 67 w’umukino ku mupira wari uvuye muri Corner utewe na Bizimana Djihad. Nyuma yo kunganya 0-0 na Nigeria mu mukino wa mbere wo mu itsinda C ,Amavubi yagombaga kwihimura ku ikipe ya Equatorial Guinea yari yanyagiwe na Libya ibitego 3-0, none abashije kubigeraho mu mukino yakinnye neza.
Umutoza Antoine Hey yakoze impinduka imwe y’umukinnyi Nshuti (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi itsinze Equatorial Guinea mu mukino wayo wa kabiri mu itsinda C igitego 1-0,cyatsinzwe na Manzi Thierry ku munota wa 67 w’umukino ku mupira wari uvuye muri Corner utewe na Bizimana Djihad.

Nyuma yo kunganya 0-0 na Nigeria mu mukino wa mbere wo mu itsinda C ,Amavubi yagombaga kwihimura ku ikipe ya Equatorial Guinea yari yanyagiwe na Libya ibitego 3-0, none abashije kubigeraho mu mukino yakinnye neza.

Umutoza Antoine Hey yakoze impinduka imwe y’umukinnyi Nshuti Dominique Savio mu ikipe yabanje mu kibuga mu mukino wa Nigeria wasimbuye Mubumbyi Bernabe.
Mu gice cya mbere Amavubi yatangiye asatira ndetse ubona afite inyota yo kubona igitego,gusa ntiyabasha kukibona ,byatumye kirangira ari 0-0.

Mu gice cya Kabiri,Amavubi yagarukanye ingufu ndetse umutoza Antoine Hey ahita yinjiza mu kibuga umusore Ombolenga Fitina akuramo Iradukunda Eric, bitanga umusaruro cyane kuko uyu musore yashoboye guhindura imipira myinshi imbere y’izamu.

Amavubi yakomeje gusatira cyane Equatorial Guinea abasore bayo basubira inyuma, byatumye Antoine Hey yongera ubusatirizi yinjiza Hakizimana Muhadjiri asimbura Usengimana Faustin.

Kubera igitutu Amavubi yakomeje kotsa aba basore,byatumye ku munota wa 67 ku mupira wari uturutse muri Corner yari itewe na Bizimana Djihad myugariro Manzi Thierry afungura amazamu ndetse iki gitego 1-0,nicyo kirangije umukino.

Amavubi arangije afite 58 ku ijana mu guhererekanya umupira mu gihe Equatorial Guinea yagize 42.Amavubi kandi yagerageje amashoti 8,ariko 5 niyo yaganaga mu izamu mu gihe iyi kipe yindi yo yateye amashoti 8 rimwe aba ariryo rigana mu izamu.

Mu wundi mukino wo mu itsinda C, ikipe ya Nigeria yatsinze Libya igitego 1-0 cyatsinzwe na Sunday Faleye ku munota wa 79 w’umukino.

Kugeza ubu,Amavubi na Nigeria bayoboye itsinda C n’amanota 4 mu gihe Libya ifite 3.Umukino wa nyuma Amavubi azawukina taliki ya 23 Mutarama 2018 saa 21h00 ahura na Libya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa