skol
fortebet

Amavubi atsinze Ethiopia mu mukino ubanza atera intambwe ya mbere iyageza muri CHAN 2018

Yanditswe: Sunday 05, Nov 2017

Sponsored Ad

•Amavubi atsindiye Ethiopia muri Ethiopia 3-2.
• Mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kwerekeza muri CHAN 2018 Amavubi ateye intambwe ishimishije .
• Ibitego bya Rutanga,Muhadjiri na Abeddy bihaye u Rwanda icyizere cyo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018
• Umukino wo kwishyura ni ku cyumweru taliki ya 12 Ugushyingo 2018

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu amavubi ibashije gushimisha abanyarwanda bose nyuma yo gutsinda Ethiopia mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2017 wabereye mu mugi wa Addis Ababa muri Ethiopia.

Muri uyu mukino watangiye ku i saa cyenda za hano mu rwanda wahiriye amavubi kuko itsinze Ethiopia ibitego 3-2 byatsinzwe na Rutanga Eric,Hakizimana Muhadjiri na Biramahire abeddy mu gihe ibitego bya Ethiopia byatsinzwe na Aschalew Grima na Abubakher Sanni.

Ikipe y’igihugu yabanje mu kibuga yari yiganjemo abakinnyi ba Rayon Sports kuko habanjemo 6 bayo.

Uyu mukino watangiye ikipe ya Ethiopia isatira cyane amavubi ndetse ihererekanya nkuko isanzwe ibizwiho,ibintu byatumye ba myugariro b’amavubi batabasha guhagarara neza ndetse bagenda barangwa no guhuzagurika byatumye ubusatirizi bws Ethiopia bubona igitego cya mbere hakiri kare ku munota wa 18 gitsinzwe na Aschalew Grima.

Ikipe ya Ethiopia yakomeje gusatira izamu ryurwanda gusa bagahusha cyane byafashije Amavubi kutongera gutsinda ikindi gitego kuko igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Ethiopia ku busa bw’u Rwanda.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye ikipe ya Ethiopia isatira nkuko yari yatangiye umukino gusa iza guhagarikwa ni uko abasore b’Amavubi bazamukanye umupira ku munota wa 56 byatumye umwe muri ba myugariro ba Ethiopia akurura umusore Biramahire Abeddy maze umusifuzi atanga Coup Franc yatewe mu rushundura na Rutanga Eric.

Ethiopia yakomeje gusatira maze Ku munota Wa 65 Abubakher Sanni ashyiramo igitego cya kabiri cyasaga n’ikibagaruriye imbaraga nubwo abakinnyi bari batangiye kunanirwa.

Nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri Ethiopia yatangiye kunanirwa maze umutoza Hey ashyiramo rutahizamu Hakizimana Muhadjiri asimbura Djabel, cyane ko Mico justin we yari yinjiye igice cya 2 kigitangira asimbuye Nshuti Innocent warase uburyo bwinshi mu gice cya mbere

Muhadjiri ntiyatengushye umutoza Antoine Hey n’abanyarwanda kuko ku munota wa 78 yatsinze igitego cya 2 cyo kwishyura nyuma yo gufata umupira nabi ku umunyezamu wa Ethiopia.

Kubera ko ikipe ya Ethiopia yari yananiwe Amavubi yakoresheje neza ayo mahirwe maze ku munota wa 80 Biramahire Abeddy atsinda igitego cya 3 cyatumye amavubi atera intambwe nziza iyerekeza muri Maroc ahazabera chan 2018 .

Nyuma y’iki gitego nta mahirwe akomeye yongeye kuboneka maze umukino urangira ku ntsinzi y’Amavubi ku bitego 3-2.

Kuba amavubi atsinze umukino ubanza hanze biyahaye amahirwe menshi yo kuba igihugu cya 16 kibonye itike yo kwerekeza muri iyi mikino nyfurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.

Ethiopia ifite akazi katoroshye ku cyumweru taliki ya 12 ugushyingo dore ko isabwa gutsinda umukino ku kinyuranyo cy’ibitego 2 kugira ngo ibashe gukomeza (2-0,3-1,4-2).

Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga:

Ndayishimiye Eric Bakame (C)
Iradukunda Eric Radu
Rutanga Eric
Usengimana Faustin
Manzi Thierry
Kayumba Soter
Mukunzi Yannick
Djihad Bizimana
Manishimwe Djabel
Nshuti Innocent
Biramahire Abbedy

Ibitekerezo

  • Amavubi mwakoze ibyo twifuzaga’!baravuga ngo inkoko ir iwabo ishonda umukara,bo Byabananiye twizeye ko i kgli muzarushaho!turishimye kbsa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa