skol
fortebet

Amavubi atsinze Sudan mu mukino wa Gicuti

Yanditswe: Monday 07, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’ u Rwanda Amavubi yatsinze Sudan ibitego 2-1, mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Mbere taliki ya 07 Kanama kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.
Uyu mukino amakipe yombi yawuteguye mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN izabera muri Kenya umwaka utaha aho yombi afite imikino muri izi mpera z’icyumweru.
Muri uyu mukino watangiye ku I saa cyenda n’igice ,Amavubi niyo yabanje igitego ku munota wa 3 gitsinzwe na Nshuti Dominique Savio ku mupira (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’ u Rwanda Amavubi yatsinze Sudan ibitego 2-1, mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Mbere taliki ya 07 Kanama kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Uyu mukino amakipe yombi yawuteguye mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN izabera muri Kenya umwaka utaha aho yombi afite imikino muri izi mpera z’icyumweru.

Muri uyu mukino watangiye ku I saa cyenda n’igice ,Amavubi niyo yabanje igitego ku munota wa 3 gitsinzwe na Nshuti Dominique Savio ku mupira mwiza yahawe na Imanishimwe Emmanuel aho cyaje gukurikirwa no gusatira gukomeye kw’ikipe ya Sudan yahushije uburyo bwinshi bw’ibitego kugeza ku munota wa 25 ubwo nimero 9 Maki Saifledlin yatsindaga igitego cy’umutwe byatumye igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi adasatira akinira hagati gusa Sudan niyo yageragezaga gukina umupira mwiza ugereranyije n’u Rwanda nubwo rwari imbere y’abafana barwo.Amavubi yakomeje kugarira neza nayo akanyuzamo akataka byaje gutuma ku munota wa 75 umusore Mubumbyi Bernabbe ashyiramo igitego cya kabiri cy’Amavubi umupira urangira ari 2 by’u Rwanda kuri 1 cya Sudan.

Ikipe ya Sudan yagerageje gukina neza mu gice cya mbere aho yarase uburyo bwinshi cyane gusa mu gice cya kabiri yaje yahindutse cyane ntiyongera gusatira cyane mu gihe u Rwanda muri iyi minsi rusigaye rukina rwugarira cyane ariko bacungana n’ubwugarizi bw’ikipe bahanganye.

Nyuma y’uyu mukino Amavubi agiye kwitegura umukino wa Uganda uzaba ku italiki ya 12 Kanama mu gihe Sudan izahura na Ethiopia.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rwanda

Umuzamu: Nzarora Marcel
Abakina inyuma: Manzi Thierry, Rucogoza Aimable, Nsabimana Aimable, Iradukunda Eric, Imanishimwe Emmanuel.

Abakiana hagati: Bizimana Djihad (C), Mukunzi Yannick, Muhire Kevin

Abakina imbere: Nshuti Innocent, Nshuti Savio Dominique.

Sudan

Umuzamu: Salim Akram

Abakina inyuma: Osman Mohamed (C), Hassan Abdelhman, Zakaria Hamza, Abdalla Nasreldin

Abakina hagati: Daiyeen Walieldin, Abdelrahman Maaz, Maki Saifeldin

Abakina imbere: Tairab Mohamed, Mohamed Abu Aagla, Makki Bakri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa