skol
fortebet

Amavubi atsinzwe umukino wa 3 na Guinea mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2019

Yanditswe: Friday 12, Oct 2018

Sponsored Ad

Amavubi ntiyabashije kwihagararaho mu mukino wa 3 wo mu itsinda H, mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika 2019 kuko yatsinzwe na Guinea yari iwayo ibitego 2-0.

Sponsored Ad

Abasore ba Mashami bifuzaga kwihagararaho kugira ngo barebe niba bazura amahirwe yo kwerekeza muri CAN 2019, ntibyabahiriye kuko batsinzwe ibitego 2-0.

Guinea yabonye igitego cya mbere ku munota wa 36 w’umukino gitsinzwe na Francois Kamano kuri penaliti,nyuma y’aho Rwatubyaye yategeye mu rubuga rw’amahina Naby Keita ukina muri Liverpool.

Ku munota wa 71 w’umukino, umukinnyi Ibrahim Cisse yatsindiye Guinea igitego cya kabiri, ku ishoti rikomeye yateye umunyezamu Kimenyi ntiyabasha kuwugarura.

Nyuma y’iminota 90 y’umukino, umusifuzi yongeyeho iminota 4 y’inyongera itahiriye u Rwanda, kuko Tuyisenge Jacques yahushije penaliti yabonetse nyuma y’aho umuzamu Keita Ali yategeye mu rubuga rw’amahina Meddie Kagere.

Amavubi afite 0 mu mikino 3 amaze gukina muri iri tsinda H,agomba kwakira Guinea ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, tariki 16 Ukwakira 2018, saa 15:30 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Ibitekerezo

  • Ntakiri amavubi ni amasazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa