skol
fortebet

Amavubi U15 yatahanye umwanya wa 3 mu mikino ya CECAFA

Yanditswe: Friday 30, Aug 2019

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 yatahanye umwanya wa 3 mu mikino ya CECAFA U15 yaberaga mu gihugu cya Eritrea, nyuma yo kunganya n’Uburundi igitego 1-1, ikabutsindira kuri penaliti 4-2.

Sponsored Ad

Uyu mukino w’umwanya wa 3 wabaye kuri uyu wa 30 Kanama 2019 mu mujyi wa Asmara,warangiye Amavubi yasezerewe na Kenya kuri penaliti 4-2 muri ½ nyuma yo kunganya 1-1 yisubije icyubahiro,nayo atsindira Uburundi kuri penaliti 4-2.

Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe igitego ku munota wa 6 na Igiraneza Adelard w’Uburundi,yishyurirwa na Uwizeyimana Célestin ku munota wa 76.

Nyuma y’iminota 90 y’umukino hitabajwe penaliti zahiriye u Rwanda kuko umunyezamu Nshimiyimana Christian yakuyemo penaliti y’Uburundi bagenzi be batsinda enye.

Umukino wa nyuma urahuza Kenya yasezereye u Rwanda na Uganda yanyagiye Uburunsi ibitego 6-0 muri ½ cy’irangiza.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa