skol
fortebet

Amavubi y’abakinnyi 10 anganyije na Namibia mu mukino wa gicuti

Yanditswe: Sunday 07, Jan 2018

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi imaze kunganya igitego 1-1 na Namibia mu mukino wa gicuti warangiye Amavubi asigaranye abakinnyi 10 kubera ko Imran Nshimiyimana wari kapiteni kuri uyu mukino yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 74 w’umukino.
Nyuma y’aho ku munsi w’ejo umukino bakinaga wahagaritswe kubera imvururu zatejwe n’abakinnyi ba Sudan bikarangira umusifuzi ahagaritse umukino,Amavubi yakinnye undi mukino wa gicuti kuri iki cyumweru urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1. (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi imaze kunganya igitego 1-1 na Namibia mu mukino wa gicuti warangiye Amavubi asigaranye abakinnyi 10 kubera ko Imran Nshimiyimana wari kapiteni kuri uyu mukino yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 74 w’umukino.

Nyuma y’aho ku munsi w’ejo umukino bakinaga wahagaritswe kubera imvururu zatejwe n’abakinnyi ba Sudan bikarangira umusifuzi ahagaritse umukino,Amavubi yakinnye undi mukino wa gicuti kuri iki cyumweru urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Amavubi niyo yafunguye amazamu ubwo igice cya mbere cyari kigiye kurangira ku munota 45,abifashijwemo na Nshuti Dominique Savio wari umaze iminsi adakina nyuma yo kubagwa urutugu.

Amavubi ntiyashoboye kurinda iki gitego yabonye mu gice cya mbere,kuko cyaje kwishyurwa na Itamunua Keimune winjiye mu kibuga asimbuye.

Umutoza Antoine Hey yagerageje kwinjiza mu kibuga ba rutahizamu gusa ntabwo byamukundiye kwinjiza ikindi gitego,kuko uyu mukino wabereye kuri stade ya Jemmal stadium warangiye ari igitego 1-1.

Amavubi akomeje kwitegura imikino ya CHAN igiye kubera muri Maroc guhera taliki ya 12 Mutarama kugeza kuya 04 Gashyantare 2018 aho aherereye mu itsinda C hamwe na Nigeria bazabanza guhura taliki ya 15 Mutaramana,Libya na Equatorial Guinea.

Amavubi azongera gukina umukino wa gicuti ku wa Gatatu taliki ya 10 Mutarama 2018,aho azahura na Algeria mu mukino uzabera mu mugi wa Tunis.

Abakinnyi babanje mu kibuga mu Mavubi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa