skol
fortebet

Amavubi yabonye itike yo kwerekeza mu Cyiciro cya nyuma mu mikino ya CHAN (amafoto)

Yanditswe: Saturday 22, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 Nyakanga 2017 Amavubi yabonye itike yo gukina amajonjora ya nyuma yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN nyuma yo kunganya na Tanzania 0-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Uyu mukino waranzwe no kugarira ku ruhande rw’u Rwanda cyane ko rwari rwabonye igitego mu mukino ubanza wabereye muri Tanzania byatumye baza muri uyu mukino bashaka kunganya 0-0 none birangiye rushoboye gukomeza mu cyiciro gikurikira.
Ikipe ya Tanzania (...)

Ikipe ya Tanzania yasabwaga gutsinda cyangwa ikanganya ibitego birenze kimwe yahushije uburyo bwinshi muri uyu mukino cyane ko ba Rutahizamu bayo bari barangajwe imbere na John Bocco batashoboye kurangirizamo amahirwe babonye none birangiye isezerewe .

Mu mukino ukurikira ikipe y’u Rwanda izahura na Uganda yanyagiye Sudani y’Amajyepfo ibitego 5-1.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rwanda:Bakame,Manzi Thierry,Nsabimana Aimable,Rucogoza Aimable Mambo,Iradukunda Eric Radu,Imanishimwe Emmanuel,Mukunzi Yannick,Bizimana Djihad,Muhire Kevin, Nshuti Savio,Mico Justin.

Tanzania: Aishi Manula, Boniphace Maganga, Gadiel Michael, Erasto Nyoni, Salim Mbonde, Himid Mao, Simon Msuva, Mzamiru Yassin, John Bocco, Raphael Daudi, Shiza Kichuya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa