skol
fortebet

Amavubi yabuze amahirwe yo gutsinda Centrafrique ku munota wa nyuma

Yanditswe: Sunday 18, Nov 2018

Sponsored Ad

Igitego cya Geoffrey Kondogbia ku munota wa nyuma kibujije Amavubi kubona amanota 3 ya mbere mu itsinda H ndetse no gutsinda Centrafrique kuri stade ya Huye banganya, ibitego 2-2.

Sponsored Ad

Nubwo Tuyisenge Jacques yari yafashije Amavubi kurangiza igice cya mbere atsinze Centrafrique,igitego cyo ku munota wa nyuma w’inyongera gitumye Centrafrique itahana inota rimwe.

Amavubi yatangiye umukino Arusha Centrafrique cyane bituma Tuyisenge afungura amazamu hakiri kare ku munota wa 10,nyuma y’umupira mwiza yahawe na Ombolenga Fitina akawusunikira mu nshundura.

Nyuma y’iki gitego,Amavubi yahise atuza ndetse Centrafrique ihita ikanguka biyifasha kubona amahirwe akomeye,nyuma y’aho Kondogbia yambuye umupira Bizimana Djihad,awutera mu rubuga rw’amahina usanga Manzi Thierry aho yari ahagaze awutera hanze nabi,hafi yo kwitsinda igitego.

Centrafrique yakomeje gusatira Amavubi inyuze ku ruhande rw’ibumoso rwakinagaho Mangwende utari mu mukino,bituma ku munota wa 28 ibona igitego cyatsinzwe na Habib Habibou.

Amakipe yombi yahise atuza ndetse Centrafrique yari ifite abakinnyi b’ibigango ariko batihuta ntiyongera kugaragaza ubushake bwo kwambura umupira abakinnyi b’Amavubi bawuhererekanyaga cyane mu kibuga hagati.

Igice cya mbere kirangiye,umusifuzi yongeyeho umunota 1 wahiriye Amavubi kuko umunyezamu wa Centrafrique yasohotse agiye gufata umupira uramucika,agongana na Kagere Meddie,Tuyisenge Jacques arawufata awutera mu izamu,Amavubi arangiza igice cya mbere ayoboye n’ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri Amavubi yaje ashaka igitego cya 3 ndetse Arusha bikomeye Centrafrique yari ku rwego rwo hasi gusa ba rutahizamu ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Ku munota wa 46,Kagere Meddie yahushije uburyo bw’igitego bukomeye kuri Koruneri yatewe na Bizimana Djihad, Manzi Thierry atera umutwe usanga Kagere atera hejuru y’izamu.

Amavubi yakabaye yabonye igitego cya 3 ubwo Muhadjiri yaherezaga umupira mwiza Djihad ku munota wa 61,awuteye ukubita igiti cy’izamu uvamo.

Mu minota ya nyuma Amavubi yabonye koloneri yatewe neza isanga Manzi Thierry aho yari ahagaze atera ishoti rikomeye,umunyezamu wa Centrafrique awukuramo.

Nyuma y’iminota 90,umusifuzi yongeyeho 4 itahiriye Amavubi,kuko ku munota wa nyuma Centrafrique yabonye koloneri nyuma y’aho Emmanuel Imanishimwe yarengeje umupira, iterwa neza na David Manga ayishyira ku mutwe wa Kondogbia atsindira igihugu cya centrafrique igitego cyo kunganya.

Uyu wari umukino wa 5 wo mu itsinda H,ufashije Centrafrique kugira amanota 5 mu gihe Guinea iyoboye itsinda n’amanota 10, iraza gukina na Cote d’Ivoire ifite amanota 7.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rwanda: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Abdul Rwatubyaye, Manzi Thierry, Buteera Andrew, Bizimana Djihad, Ally Niyonzima, Meddie Kagere, Jacques Tuyisenge na Muhadjiri Hakizimana.

Centrafrique: Lambert Geoffrey Didace, Ngam Ngam Saint Cyr, Eloge Ethisset Enza, Vivien Madibe, Foxi Kathevoama, Anzite Clovis Touadere, Brice Nzimbori, Fred Nimani, Geoffrey Kondogbia, Habib Habibou, na Yoga Amos Christopher.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa