skol
fortebet

Amavubi yahamagaye abakinnyi 24 biganjemo amasura mashya

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2017

Sponsored Ad

Nubwo Umutoza w’Amavubi atari mu Rwanda,ku munsi w’ejo nibwo hahamagawe ikipe y’igihugu yiganjemo amasura mashya arimo abasore nka Nizeyimana Mirafa ukina hagati mu ikipe ya Police FC, ba myugariro 2 ba myugariro ba Rayon Sports Usengimana Faustin na Rutanga Eric, Hakizimana Muhadjiri rutahizamu wa APR FC,Manishimwe Djabel wa Rayon Sports, Maxime Sekamana wa APR FC, Ndayishimiye Celestin wa Police FC na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu.

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abasore 24 bo kwitegura umukino wo gushaka itike ya CHAN 2018 izabera muri Maroc bazakina n’ikipe y’igihugu cya Ethiopia nyuma yo guhabwa amahirwe na CAF.

Nubwo umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey amaze igihe yarataye akazi akigira mu biruhuko mu Budage ntibyabujije abatoza bamwungirije guhamagara abakinnyi 24 bagomba gutangira umwiherero wo kwitegura uyu mukino wa Ethiopia uteganyijwe kuba hagati ya Taliki ya 14 n’iya 15 Ugushyingo 2017.

Ikipe y’igihugu yasezerewe na Uganda mu gushaka iyi tike ya CHAN ariko nyuma yo kwambura Kenya kuzakira imikino ya CHAN,byatumye hasigara igihugu kimwe kigomba kubona itike,amahirwe bahaye Misiri ikanga ubutumire bikarangira U Rwanda na Ethiopia aribo bahawe amahirwe yo guhura mu mukino wa Kamarampaka uzatsinda akerekeza muri iyi mikino.

Mu bakinnyi bahamagawe ku munsi w’ejo hagaragayemo amasura mashya arimo abasore nka Nizeyimana Mirafa ukina hagati mu ikipe ya Police FC, ba myugariro 2 ba myugariro ba Rayon Sports Usengimana Faustin na Rutanga Eric, Hakizimana Muhadjiri rutahizamu wa APR FC,Manishimwe Djabel wa Rayon Sports, Maxime Sekamana wa APR FC, Ndayishimiye Celestin wa Police FC na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu.

Maxime watangiye neza shampiyona yahamagawe
Nubwo iyi kipe yabuzemo abasore bakomeye nka Nshuti Savio Dominique,Rwatubyaye Abdul na Imanishimwe Emmanue bafite imvunel,benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bishimiye ko aba basore bashya bagaragaye mu mavubi batekerejweho nyuma y’igihe bibaza impamvu badahamagarwa.

Faustin yagarutse mu Mavubi
Abasore 24 Amavubi yahamagaye
Abanyezamu:
Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Kimenyi Yves (APR Fc)

Umusaruro Rutanga ari guha Rayon Sports wamuhesheje kuza mu Mavubi
Abakina inyuma: Manzi Thierry (Rayon Sports Fc), Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Herve Rugwiro (APR Fc), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc) na Nyandwi Sadam (Rayon Sports Fc).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc), Niyonzima Olivier (Rayon Sports Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Imran (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Nizeyimana Mirafa (Police Fc).

Ba rutahizamu: Mico Justin (Police Fc), Imanishimwe Djabel (Rayon Sports Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc), Nshuti Innocent (APR Fc), Nizeyimana Djuma (SC Kiyovu) na Sekamana Maxime (APR FC).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa