skol
fortebet

Amavubi yahawe agahimbazamusyi kadasanzwe kugira ngo asezerere Ethiopia yerekeze muri CHAN 2020

Yanditswe: Friday 20, Sep 2019

Sponsored Ad

Minisiteri ya Siporo n’umuco [MINISPOC] ireberera ikipe y’igihugu Amavubi biyemeje kuzamura agahimbazamusyi k’Amavubi bagashyira kuri miliyoni 3 FRW kugira ngo ashishikare asezerere ikipe ya Ethiopia yerekeze mu mikino ya CHAN 2020 izabera muri Cameroon.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru Fun Club yemeza ko Amavubi y’u Rwanda yategewe na MINISPOC amadolari ibihumbi bine kuri buri umwe nibashobora gusezerera ikipe y’igihugu ya Ethiopia, harimo no kubashimira ibyishimo bahaye abanyarwanda mu mukino wa gicuti wa RD Congo batsinze 3-2 i Kinshasa.

Umwe mu bakinnyi b’Amavubi utashatse ko izina rye ritangazwa yabwiye iki kinyamakuru ati: ‘‘Batwemereye ko nidutsinda RD Congo tukanasezerera Ethiopia bazaduha 4000$. Ni 1000$ cyo ku mukino wa Congo kuko wari uwa gicuti na 3000$ kuko tuzaba tubonye itike yo kwitabira imikino ya nyuma y’irushanwa Nyafurika rya CHAN.’’

Amavubi yamaze kugera muri Ethiopia ndetse ubu yerekeje ahitwa Mekelle hazabera uyu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN 2020,uzaba ku cyumweru taliki ya 22 Nzeri 2019.uyu mukino uzabera kuri Tigray Stadium yakira abasaga ibihumbi 40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa