Kigali

Amavubi yahawe nimero n’umwenda mushya azambara muri CHAN

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 January 2018 Yasuwe: 726

Ikipe y’igihugu Amavubi yamaze guhabwa umwenda mushya na nimero bazambara mu mikino ya CHAN igiye kubera mu gihugu cya Maroc guhera ku I taliki ya 12 Mutarama 2018.

Umwenda mushya Amavubi azambara muri CHAN 2018

Uretse kuba umwenda bambaraga wahinduwe,abakinnyi b’Amavubi bamaze guhabwa numero bazaba bambaye guhera kuri nimero 1 izambarwa na Ndayishimiye Eric Bakame, kugera kuri 23 izaba yambawe na Kimenyi Yves.

Abakinnyi b’Amavubi na nimero bazambara muri CHAN:

Ndayishimiye Eric -1
Manishimwe Djabel -2
Ndayishimiye Celestin-3
Bizimana Djihad – 4
Nshimiyimana Amran – 5
Mukunzi Yannick -6
Biramahire Abeddy -7
Niyonzima Ally – 8
Mbogo Ally – 9
Hakizimana Muhadjiri -10
Nshuti Savio Dominique-11
Mico Justin – 12
Fitina Omborenga-13
Iradukunda Eric-14
Usengimana Faustin -15
Rugwiro Herve -16
Manzi Thierry -17
Nzarora Marcel – 18
Nshuti Innocent – 19
Rutanga Eric -20
Mubumbyi Barnabe-21
Kayumba Soter – 22
Kimenyi Yves – 23

Amavubi ari mu itsinda C hamwe na Libya,Guinea Equatoriale na Nigeria ndetse imikino yose azayikinira kuri stade yitwa Ibn Batouta iherereye mu mugi wa Tangier yakira abantu ibihumbi 45.

Amavubi azagera muri Maroc taliki ya 13 Mutarama 2018 aho azahita atangira imyiteguro ya nyuma yo gucakirana na Nigeria taliki 15 Mutarama saa tatu n’igice z’ijoro.

Stade yo mu mugi wa Tangier Amavubi azakiniraho imikino yo mu matsinda

Umukino wa 2 Amavubi azahura na Equatorial Guinea saa tatu n’igice ku I taliki ya 19 Mutarama 2018, mu gihe umukino wa nyuma mu matsinda,Amavubi azahura na Libya taliki ya 23 Mutarama 2018 saa tatu zuzuye.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gor Mahia yambuye abakinnyi bayo bituma bamwe bivumbura banga...

Nubwo ifatwa nk’imwe mu makipe y’icyitegererezo muri Afurika y’Iburasirazuba,Gor
19 September 2018 Yasuwe: 563 0

Rayon Sports yongeye gucibwa akayabo k’amafaranga na CAF kubera imyitwarire...

Rayon Sports na Gor Mahia zaciwe akayabo k’ibihumbi 5 by’idolari kubera...
19 September 2018 Yasuwe: 2454 0

APR FC yasinyishije Ntwari Evode inongerera amasezerano abakinnyi...

Ikipe ya APR FC ikomeje kwiyubaka kuko yamaze gusinyisha umwe mu bakinnyi...
19 September 2018 Yasuwe: 1090 0

David de Gea yahaye igisubizo abanenze uko yitwaye mu gikombe...

Umunya Espagne ukinira ikipe ya Manchester United yatangaje ko nta mwanya...
19 September 2018 Yasuwe: 728 0

Liverpool itsinze PSG ku munota wa nyuma,Messi atangirana imbaraga...

Igitego cya Firmino ku munota wa nyuma w’umukino gifashije Liverpool...
18 September 2018 Yasuwe: 1532 0

Rwatubyaye yatangaje ikizafasha Rayon Sports gutsindira Enyimba ku kibuga...

Myugariro Rwatubyaye Abdul uri mu bihe byiza muri iyi minsi ,yatangaje ko...
18 September 2018 Yasuwe: 2726 0