Kigali

Amavubi yamaze kurira indege yerekeza muri Uganda

Imikino   Yanditswe na: 10 August 2017 Yasuwe: 157

Ikipe y’igihugu Amavubi amaze kurira indege kuri uyu wa kane Taliki ya 10 Kanama 2017 yerekeza muri Uganda aho agiye gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.Aya makipe yombi ageze mu cyiciro cya nyuma.


Amavubi yari amaze iminsi akora imyitozo ndetse yanagize amahirwe yo gukina umukino wa gicuti na Sudan ku wa mbere taliki ya 07 Kanama aho banayitsinze ibitego 2-1,kuri ubu bagiye bashaka kwitwara nezamuri uyu mukino ubanza kugira ngo uwo kwishyura bizagende neza.

Mu kiganiro umutoza w’Amavubi Antoine Hey yagiranye na Radio 10 mbere yo kwerekeza muri Uganda yavuze ko bameze neza ndetse ko bajyanye intego yo kuba bakwitwara neza kugira ngo hano I Kigali bizaborohere.

Yagize ati “ Buri umwe wese yiteguye neza kwerekeza muri Uganda.Ni umukino uzaba ukomeye cyane kurinjye.Gusa intego ni ukwitwara neza.Turashaka kubona igitego muri uyu mukino biramutse bibaye 1-1 cyangwa 0-0 bizaba ari byiza kuri twe”.

Uyu mukino utegerejwe ku wa gatandatu taliki ya 12 Kanama 2017 kuri Stade Saint mary Kitende mu mugi wa Kampala.

Urutonde rw’Amavubi yerekeje muri Uganda:

Abanyezamu:Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Nzarora Marcel (Police FC), Kimenyi Yves (APR FC).

Ba myugariro:Nsabimana Aimable (APR FC) ,Rucogoza Aimable (Bugesera FC) ,Manzi Thierry (Rayon Sports) ,Kayumba Soter (AS Kigali) ,Bishira Latif (AS Kigali)
Abo hagati:Niyonzima Olivier (Rayon Sports) ,Mukunzi Yannick (APR FC) Bizimana Djihad (APR FC) ,Muhire Kevin (Rayon Sports) ,Imanishimwe Emmanuel (APR FC) ,MuvandimwE Jean Marie Vianney (Police FC),Iradukunda Eric (AS Kigali) ,Nshuti Dominique Savio (AS Kigali) na Nshimiyimana Amran (APR FC).

Ba rutahizamu:Mubumbyi Barnabe (AS Kigali), Biramahire Abeddy .(Police FC)

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yakomereje imyitozo yo kwitegura APR FC I Bujumbura

Ikipe ya Rayon Sports yakomereje imyitozo yo kwitegura umukino wa...
22 February 2018 Yasuwe: 788 0

Umukunzi wa Lingard yashyize hanze ifoto yateje urunturuntu

Umukunzi wa Jesse Lingard ukinira Manchester United witwa Jena Frumes...
22 February 2018 Yasuwe: 601 0

Team Manager wa Bugesera FC yakubise urushyi umukinnyi wa Unity bakinaga mu...

Ushinzwe imibereho ya buri munsi y’ikipe ya Bugesera FC Rudasumbwa Eric,...
22 February 2018 Yasuwe: 450 0

Haruna niyonzima yagiye mu Buhinde kwivuza imvune amaranye iminsi

Umukinnyi Haruna Niyonzima ukinira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania...
22 February 2018 Yasuwe: 137 0

Rayon Sports isezereye ikipe ya LLB muri CAF Champions League

Ikipe ya Rayon Sports ikoze ibyo benshi mu bafana bayo bari bayitezeho,kuko...
21 February 2018 Yasuwe: 2940 0

Kwitwara neza kwa Areruya kwamufashije kwigaranzura ibihangange ku isi mu...

Areruya Joseph umaze iminsi yesa imihigo hirya no hino muri...
21 February 2018 Yasuwe: 855 0