skol
fortebet

Amavubi yananiwe gukorera Tanzania ibyo yari amaze kumenyereza abafana

Yanditswe: Monday 14, Oct 2019

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi yananiwe gukomeza kwandika amateka yo gutsinda imikino myinshi yikurikiranya kuko yahuye na Tanzania mu mukino wa gicuti rukabura gica.

Sponsored Ad

Amavubi yari afite gahunda yo gutsinda umukino wa 5 wikurikiranya,yananiwe kubigeraho nyuma yo kunganya na Tanzania 0-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Nubwo wari umukino unogeye ijisho,wabihijwe n’uko wabuzemo ibitego cyane ko aribyo benshi bari bafitiye inyota.

U Rwanda rwagerageje gukina umupira usukuye by’umwihariko impande za Omborenga na Imanishimwe Emmanuel zakoraga neza cyane na Haruna Niyonzima werekanye ko ari umukinnyi mpuzamahanga gusa igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Ikipe ya Tanzania yatangiye igice cya kabiri iri ku rwego rwo hejuru cyane ko yasimbuje abakinnyi 6 kigitangira.

Ku munota wa 85 nibwo Amavubi yabonye amahirwe akomeye y’igitego, ubwo Haruna Niyonzima yaterekeraga umupira Sugira Ernest,acenga ba myugariro ba Tanzania, ahereza umupira Manishimwe Djabel wenyine, ateye mu izamu umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Amavubi yari imbere y’abakunzi bayo yananiwe kwinjiza igitego mu izamu rya Tanzania birangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Amavubi akoze imyiteguro myiza ya Ethiopia bazahurira i Kigali kuwa 19 Ukwakira 2019 mu gihe Tanzania izasura Sudan

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rwanda: Kimenyi, Omborenga, Rugwiro, Manzi, Imanishimwe, Niyonzima, Nshimiyimana, Nsabimana, Niyonzima, Kagere na Tuyisenge.

Tanzania: Boniface Metacha, Kimenya Salum Mashaka, Kamadi Gadiel Michael, Nondo Bakari Mwamneyeto, Erasto Nyoni, Abdoul Aziz Makame Makame, Mukami Himd Mao, Domayo Frank Raymond, Msuva Simon HappyGod, Yussuf Abdilahie Abdallah na Shah Farid Mousa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa