skol
fortebet

Amavubi yanyagiye Seychelles FC yibikira impamba iyageza mu matsinda yo gushaka itike ya Qatar 2022

Yanditswe: Thursday 05, Sep 2019

Sponsored Ad

Amavubi yateye intambwe ikomeye iyageza mu matsinda yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar muri 2022,nyuma yo kunyagirira Seychelles iwayo ibitego 3-0.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wabereye kuri Stad Linite yo mu mujyi wa Pretoria muri Seychelles yari yambaye ubusa,Amavubi yanyagiye iki kirwa ibitego 3-0 ndetse acyigisha umupira w’amaguru.

Ku munota wa 12 w’umukino,Amavubi yagombaga kuba yafunguye amazamu kuko Muhadjiri yahawe umupira mwiza wari uzamukanwe na Bizimana Djihad, asigarana n’izamu ryambaye ubusa,ateye umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Amavubi yakomeje gusatira cyane byatumye ku munota wa 17 Muhire Kevin atera ishoti rikomeye ryakuwemo n’umunyezamu Romeo Barra.

Amavubi yabonye counter attack nziza cyane ku munota wa 28,ubwo Djihad yazamukanaga umupira,awuhereza munota wa 30 Muhadjiri yasigaranye n’umunyezamu atera umupira mu bicu.

Ku munota wa 31,Muhadjiri yafunguye amazamu nyuma y’ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina,umunyezamu Romeo Barra ntiyasha kurikuramo.

Uyu mupira wavuyemo igitego,waturutse kuri koloneri yatewe neza na Djihad, ba myugariro ba Seychelles bakuraho umupira hanyuma usanga Muhadjiri aho yari ahagaze inyuma y’urubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye rigana mu izamu
Seychelles yari ku kibuga cyayo,yabonye amahirwe yo kubona igitego ku munota wa 33 ubwo Rutahizamu wayo yateraga ishoti rikomeye,umunyezamu Kimenyi arikuramo.

Amavubi yabonye koloneri ku munota wa 35 yatewe neza na Hakizimana Muhadjiri,umupira usanga Mukunzi Yannick ahagaze neza niko gutsinda igitego cya kabiri n’umutwe.Amakipe yombi yagiye kuruhuka Amavubi ayoboye n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri,Amavubi yaje ashaka kunyagira Seychelles ndetse kku munota wa 48 abona uburyo bwiza bwahushijwe na Muhire Kevin wananiwe gutera mu izamu asigaye wenyine.

Ku munota wa 51 w’umukino,a Tuyisenge Jacques yahushije igitego cyabazwe ubwo yahabwaga umupira mwiza na Djihad ari mu rubuga rw’amahina wenyine, awuteye ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Amavubi yatangiye igice cya kabiri ari hejuru cyane ubona ko afite inyota yo gusinda ibitego byinshi cyane ariko ba rutahizamu bayo ntibashobora kubyaza umusaruro amahirwe yose yabonetse cyane ko yahererekanyaga umupira nko ku kigero cya 70 ku ijana.

Mashami washakaga ibitego byinshi,yasimbuje Muhadjiri wari wananiwe ashyiramo Sibomana Patrick kugira ngo ubusatirizi burusheho kugira ingufu aho nyuma yaje no kwinjiza Sugira Ernest wasimbuye Kagere Meddie.

Ku munota wa 80 w’umukino, Kimenyi yatumbagije umupira usanga Muhire Kevin mu kibuga hagati, awutera umutwe usanga Kagere Meddie aryamira myugariro wa Seychelles aragenda atsindira Amavubi igitego cya 3 nyuma yo kuroba umunyezamu Romeo Barra.

Amavubi yarangije umukino ateye mpaga Seychelles,bituma yongera kwiyunga n’abanyarwanda dore ko yaherukaga gutsindira hanze mu ntangiriro za 2018 ubwo yatsindaga Equatorial Guinea igitego 1-0 mu mikino ya CHAN.Mu Ugushyingo 2017 nabwo Amavubi yatsindiye Ethiopia iwayo ibitego 3-2 mu gushaka itike ya CHAN 2018.

Amavubi azakina umukino wo kwishyura na Seychelles kuwa kabiri w’icyumweru gitaha kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa