skol
fortebet

Amavubi yatangiye imyitozo ikomeye yo kwitegura Uganda

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2017

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 31 Nyakanga nibwo ikipe y’igihugu mu mupira w’amaguru Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino ubanza uzayihuza na Uganda mu cyiciro cya nyuma cyo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.
Nyuma yo guhamagara abakinnyi 22 barimo abashya 5 ikipe y’igihugu yakoreye imyitozo yayo ya mbere kuri stade ya Kigali I Nyamirambo mnyuma ya saa sita aho umutoza Antoine Hey yavuze ko bagomba kwitegura cyane ko ikipe ya Uganda ikomeye.
Yagize ati (...)

Yagize ati “Twishimiye ko turi mu cyiciro gisoza,tugomba kwitegura neza umukino utaha.Ni ibyingenzi kuri twe kugera muri iki cyiciro nubwo tuziko bizaba bikomeye, kuko Uganda izaduha akazi karenze ako Tanzania yaduhaye.Tugomba kwitegura neza umukino uzabera I Kampala kugira ngo tuzakureyo impamba nziza izadufasha kwitwara neza hano I Kigali mu cyumweru kizakurikira.”

Umukino ubanza uzabera I Kampala ku italiki ya 12 Kanama 2017 mu gihe uwo kwishyura uzaba nyuma y’icyumweru kimwe aho uzitwara neza azahita abona itike yo kwerekeza muri CHAN 2018.

Ikipe y’igihugu icumbitse muri Hotel Gorden Tulip iherereye I Nyamata mu Bugesera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa