skol
fortebet

Amavubi yimuwe kuri stade yagombaga gukiniraho muri CECAFA kubera umutekano muke

Yanditswe: Friday 24, Nov 2017

Sponsored Ad

• Amavubi yimuwe mu mugi yagombaga gukiniramo CECAFA 2017
• Amavubi n’andi makipe bahuriye mu itsinda A bavuye mu mugi wa Kisumu berekeza mu witwa Machakos
• U Rwanda nirwo ruzafungura irushanwa rukina na Kenya izakira iyi mikino

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’amakipe bari bahuriye mu itsinda A bamaze kwimurwa kuri stade yo mu mugi wa Kisumu kubera umutekano muke ushobora kurangwa muri uyu mugi bitewe n’impamvu za Politiki zikunze kuwugaragaramo.

Nyuma yo kumenya amakuru ko uyu mugi udatekanye,ibihugu bihuriye muri iri tsinda, rya A byasabye ubuyobozi bwa CECAFA kubimura,none bwafashe umwanzuro wo kubyimurira mu mujyi wa Machakos.

Kubera ibibazo by’amatora bimaze iminsi muri Kenya,abahagarariye amakipe nka Libya, u Rwanda, Tanzania na Zanzibar ahuriye mu itsinda rya A, yimuriwe kuri stade ya Kenyatta Stadium iri mu mujyi wa Machakos ku ntera y’ibirometero 63 uvuye mu mujyi wa Nairobi.

Imikino ya CECAFA iteganyijwe kubera muri Kenya kuva tariki ya 3 kugera 17 Ukuboza 2017 aho buri tsinda ririmo amakipe 5.

Amavubi azatangira umwiherero ku wa mbere mu gihe umutoza Antoine Hey azahamagara ikipe nyuma ya shampiyona y’umunsi wa 8.

Uko amakipe azakina
Tariki ya 03 Ukuboza 2017
Itsinda A

Libya vs Tanzania
Kenya vs Rwanda

Tariki ya 04 Ukuboza 2017
Itsinda B

Burundi vs Ethiopia
Uganda vs Zimbabwe

Tariki ya 05 Ukuboza 2017
Itsinda A

Zanzibar vs Rwanda
Kenya vs Libya

Tariki 06 Ukuboza 2017
itsinda B

South Sudan vs Zimbabwe
Uganda vs Burundi
Tariki ya 07 Ukuboza 2017
Itsinda A
Tanzania vs Zanzibar
Rwanda vs Libya

Tariki ya 08 UKuboza 2017
Itsinda B

South Sudan vs Ethiopia
Zimbabwe vs Burundi

Tariki ya 09 UUkuboza 2017
Itsinda A

Rwanda vs Tanzania
Kenya vs Zanzibar

Tariki ya 10 Ukuboza 2017
Itsinda B

South Sudan vs Burundi
Ethiopia vs Uganda

Tariki ya 11 Ukuboza 2017
Itsinda A

Libya vs Zanzibar
Kenya vs Tanzania

Tariki ya 12 ukuboza 2017
Itsinda B

Uganda vs South Sudan
Zimbabwe vs Ethiopia

Tariki ya 13 Ukuboza 2017 ni umunsi w’ikiruhuko
Tariki 14 Ukuboza 2017
Hazakinwa kimwe cya kabiri umukino wa mbere
Tariki ya 15 Ukuboza 2017
Hazakinwa kimwe cya kabiri umukino wa kabiri
Tariki ya 16 Ukuboza 2017 hazabaho Akaruhuko
Tariki ya 17 Ukuboza 2017
Umwanya wa gatatu n’umukino wa nyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa