Kigali

Amavubi yiteguye gusezerera Tanzania-Hey

Imikino   Yanditwe na: Dusingizimana Remmy 13 July 2017 Yasuwe: 522 0

Umutoza w’amavubi Antoine Hey aratangaza ko akurikije uko ikipe yakoze imyitozo ndetse n’umwuka uri mu bakinnyi yiteguye gusezerera ikipe y’igihugu ya Tanzania bazahura mu mpera z’iki cyumweru mu mikino yo gushaka itike ya Chan 2018.


Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu mutoza yavuze ko ikipe y’igihugu yiteguye neza kandi umwuka uri mu bakinnyi ari uwo gukora ibishoboka bagatsinda ikipe y’igihugu ya Tanzania.

Yagize ati “Buri wese mu ikipe y’igihugu arishimye kandi abakinnyi bafite ubushake cyane ko nta n’imvune ziri mu ikipe.tumaze iminsi dukora imyitozo 2 ku munsi kandi tuzikora neza.Tuzi icyo tugiye gushaka muri Tanzania niyo mpamvu tugomba kwitwara neza.”

Uyu mutoza yavuze ko ikipe ya Tanzania amaze igihe ayikurikirana ndetse ko azi aho ifite intege nkeya ku buryo azinjira mu kibuga asobanukiwe neza uwo bahanganye.

Yagize ati “Tumaze igihe dukurikirana ikipe ya Tanzania kandi twabonye ko ari ikipe nziza.tuzagenda dushaka igitego hanze ku buryo nitugera mu rugo tuzayisezerera.


Amavubi arahaguruka kuri uyu wa kane taliki ya 13 Nyakanga yerekeza muri Tanzania mu gihe umukino nyirizina uzaba ku wa gatandatu saa cyenda n’igice kuri stade CCM Kirumba iherereye i Mwanza.

Abakinnyi 18 barerekeza muri Tanzania:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports) na Nzarora Marcel(Police FC).

Ba myugariro: Aimable Nsabimana (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon sports), Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC), Rucogoza Aimable Mambo (Bugesera FC), Bishira Latif (AS Kigali) Kayumba Soter(AS Kigali) na Iradukunda Eric (AS Kigali.
)
Abo hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Mukunzi Yannick(APR FC), Niyonzima Olivier (Rayon sports), Nshuti Dominique Savio( AS Kigali) na Muhire Kevin (Rayon Sports).

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (APR FC), Mico Justin (Police FC) na Mubumbyi Barnabé (AS Kigali).

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble kadafiad@yahoo.fr

    nibagusezerera uzahite uhambira utwawe

    2 months ago

Inzindi nkuru

Ombolenga yagarutse mu myitozo yo kwitegura Rayon Sports

Umukinnyi Ombolenga Fitina wari umaze iminsi afite imvune yagarutse mu...
19 September 2017 Yasuwe: 299 0

Rayon Sports ishobora gusinyana amasezerano na Feza Bet

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuryango ni uko ikipe ya Rayon Sports...
19 September 2017 Yasuwe: 749 0

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda rigiye gutora komite...

Ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri mu Rwanda (FRA) ryiteguye gutora...
18 September 2017 Yasuwe: 70 0

Marcelo yatangaje abakinnyi beza amaze gukinana nabo anemeza umukinnyi...

Umukinnyi Marcelo Aveiro wamaze kongera amasezerano azamugeza mu mwaka wa...
18 September 2017 Yasuwe: 1633 0

Mayweather yatangaje umubare w’abagore afite anemeza ko umugore umwe...

Umukinnyi ukomeye mu mukino w’iteramakofe Floyd Mayweather Junior yatangaje...
18 September 2017 Yasuwe: 2101 0

Nyuma yo gutsinda APR FC Rutanga yijeje abafana ba Rayon Sports igikombe...

Umukinnyi Rutanga Eric yatangaje ko nubwo batsinze APR FC mu gikombe...
18 September 2017 Yasuwe: 1413 1