"Amaze gusezera nibwo banyitabaje mba umusimbura we." Sugira avuga byinshi ahuriyeho na Karekezi

10 January 2017. | Imikino | 3 Ibitekerezo | Canisius Kagabo

Sugira Ernest, rutahizamu wa AS Vita Club n’Amavubi, avuga ko burya guhirwa atari ibya buri wese, gusa kubwe abona yarahiriwe cyane bitewe n’uko umukinnyi w’umunyarwanda yakuze akunda anamufata nk’ikitegererezo cye ari we Karekezi Olivier, yaje gusanga hari byinshi bahuriyeho harimo gukina ku mwanya umwe, kuba umusimbura we mu ikipe y’igihugu n’ibindi.

Sugira avuga ko yakuze yumva Karekezi Olivier ari we mukinnyi mwiza mu Rwanda ndetse anamufata nk’ikitegererezo cye, gusa yaje kwishima kurushaho ubwo yisangaga akina ku mwanya umwe nawe, ndetse amata yaje kubyara amavuta ubwo yanamusimburaga mu ikipe y’igihugu.

Yagize ati”mu Rwanda navuga ko nakundaga Olivier Karekezi kuko ari we dukina ku mwanya umwe ndetse no kuza mu ikipe y’igihugu kwanjye kwa mbere ni nawe naje nsimbuye dore ko ari bwo we yari yasazeye kandi banamuhamagaye, amaze gusezera nibwo banyitabaje mba umusimbura we, kandi urabona ko nkibyitwaramo neza, aho yasize niho nakomereje.

Sugira avuga ko hanze y’u Rwanda umukinnyi yafataga nk’ikitegererezo ari umufaransa ubu utoza ikipe ya Real Madrid ari we Zinedine Zidane.

Sugira Ernest amaze imyaka 3 mu ikipe y’igihugu dore ko yatangiye guhamagarwa muri Nyakanga 2013 ubwo yahamagawe u Rwanda rugiye kujya gukina na Benin ikaza no kubatsinda 2-1, muri iyi myaka yose Sugira amaze gutsindira Amavubi ibitego 7.

Ibitekerezo
  • MyPassion

    Elias
    11 January 2017 - Musubize

    Nyakubahwa Degaule wazanye Olivier na Gatete ko byose bishoboka mukugira uburyo bwiza bwo guteza imbere abobana?kandi igihe uzabikora amanot menshi uzayahabwa cyane!abobasore 2 nkubwite turabakunda mwabyanga Mwabyemera tuuu

  • MyPassion

    Titus
    11 January 2017 - Musubize

    We love u Olivier Karekezi forever.gusa tugukeneye mumupira wi Rwanda kuko ufite icyo wamarira abobana harimo na sugira ugukunda.uzajye Muri staff y’amavubi kuko club za Kigali zifite ibibazo bikomeye!Imana izabigufashemo neza.

  • MyPassion

    Gilbert
    10 January 2017 - Musubize

    karekezi twaramweraga gusa ari hejuru ya sygira rwose

Tanga Igitekerezo