Kigali

Amikoro yatumye Muhire Hassan asezera muri Miroplast FC ishobora gusenyuka

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 February 2018 Yasuwe: 350

Umutoza mukuru w’ikipe ya Miroplast Muhire Hassan yamaze kwandikira ibaruwa isezera ubuyobozi bwe kubera kutubahiriza amasezerano bagiranye arimo no guhemba abakinnyi be neza.

Miroplast FC iri kugana habi ndetse ishobora gusenyuka

Uyu mutoza yafashe umwanzuro wo kwegura nyuma y’aho ikipe inaniwe kugera ku kibuga mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro yagombaga gucakirana na Sunrise bikarangira itewe mpaga.

Kubera kumara amezi 3 abakinnyi badahembwa,umutoza Hassan yanze gukomeza gukorera muri aka kavuyo ahitamo kwegura ndetse amakuru agera ku Umuryango ni uko bamwe mu bakinnyi bayo batangiye gutekereza kwigira ahandi cyane ko nta bushake ubuyobozi bubereka bwo kubishyura.

Nubwo Miroplast itari ihagaze neza muri shampiyona,yashoboye guhagama amakipe akomeye arimo Kiyovu Sports na Rayon Sports ariko kubera amikoro iherutse kunyagirwa na Etincelles mu mukino wa shampiyona ibitego 6-0.

Nubwo bitaremezwa neza,abakinnyi b’iyi kipe bashobora kutazongera gukina mu gihe ubuyobozi buzaba butarabishyura amafaranga yabo aho bivugwa ko iyi kipe ishobora no gusezera muri shampiyona mu minsi iri imbere.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Didier

    nyamara nyirayo ngo ari muri cimmitee izayobora ferwafa. akumiro n’amavunja.

    25 February

Inzindi nkuru

Gor Mahia yambuye abakinnyi bayo bituma bamwe bivumbura banga...

Nubwo ifatwa nk’imwe mu makipe y’icyitegererezo muri Afurika y’Iburasirazuba,Gor
19 September 2018 Yasuwe: 593 0

Rayon Sports yongeye gucibwa akayabo k’amafaranga na CAF kubera imyitwarire...

Rayon Sports na Gor Mahia zaciwe akayabo k’ibihumbi 5 by’idolari kubera...
19 September 2018 Yasuwe: 2521 0

APR FC yasinyishije Ntwari Evode inongerera amasezerano abakinnyi...

Ikipe ya APR FC ikomeje kwiyubaka kuko yamaze gusinyisha umwe mu bakinnyi...
19 September 2018 Yasuwe: 1099 0

David de Gea yahaye igisubizo abanenze uko yitwaye mu gikombe...

Umunya Espagne ukinira ikipe ya Manchester United yatangaje ko nta mwanya...
19 September 2018 Yasuwe: 742 0

Liverpool itsinze PSG ku munota wa nyuma,Messi atangirana imbaraga...

Igitego cya Firmino ku munota wa nyuma w’umukino gifashije Liverpool...
18 September 2018 Yasuwe: 1532 0

Rwatubyaye yatangaje ikizafasha Rayon Sports gutsindira Enyimba ku kibuga...

Myugariro Rwatubyaye Abdul uri mu bihe byiza muri iyi minsi ,yatangaje ko...
18 September 2018 Yasuwe: 2730 0