skol
fortebet

Amissi Cedric yatangaje ikintu atazibagirwa muri Rayon Sports yubakiyemo izina rikomeye

Yanditswe: Tuesday 16, Oct 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Amissi Cedrick wakunzwe na benshi mu bafana ba Rayon Sports,yatangaje ko nubwo yagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports,atazibagirwa igitego yatsinze ikipe ya AC Leopard Dolisie yo muri Congo Brazzaville muri 1/32 cy’imikino ya CAF Champions.

Sponsored Ad

Cedric usigaye akina muri Saudi Arabia mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere yitwa Al-Taawoun FC, yatangarije Radio 10 ko ahora yibuka igitego yatsinze FC Leopard de Dolisie yo muri Congo Brazzaville mu mukino banganyije ibitego 2-2,iyo atekereje kuri Rayon Sports.

Yagize ati “Nkunda cyane Rayon Sports .Nakundaga gutsinda ibitego ariko ikintu ntazibagirwa ni igitego natsinze FC Leopard yo muri Congo.”

Amissi Cedric yatsinze iki gitego mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League wahuje Rayon Sports na FC Leopold I Kigali, ku wa 16 Gashyantare 2014,warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Amissi Cedric uhembwa ibihumbi 40 by’amayero ku kwezi muri Saudi Arabia, yavuze ko yifuza kuzagaruka muri Rayon Sports agasorezamo ruhago.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa