Kigali

Ander Herrera yasabiwe gufungwa imyaka 4 n’ubushinjacyaha bwo muri Espagne

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 February 2018 Yasuwe: 667

Umukinnyi Ander Herrera ukina hagati mu ikipe ya Manchester United yasabiwe gufungwa igifungo cy’imyaka 4 ndetse no guhagarikwa imyaka 6 mu mupira w’amaguru, kubera kugurisha imikino ubwo yakinaga muri Espagne mu ikipe ya Real Zaragoza.

Uyu musore w’umunya Espagne, we na bagenzi be 8 bariye amafaranga bitsindisha ku mukino ikipe yabo yahuye na Levante mu kwezi kwa Gicurasi 2011 kugira ngo itamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Umushinjacyaha wa shampiyona ya Espagne La Liga yabwiye urukiko ko uyu mukinnyi na bagenzi be bakwiye guhanwa ndetse bagatanga ihazabu ya miliyoni zisaga 3 z’amapawundi nkuko ikinyamakuru Las Provincias cyabitangaje.

Ikipe ya Deportivo La Coruna yamanutse kubera ko aba bakinnyi ba Zaragoza bemeye kwitsindisha ibitego 2-1 na Levante,nayo yatangaje ko yiteguye gutanga ikirego kuri aba basore.

Uretse Herrera abandi bakinnyi bari gukurikiranwa barimo Gabi ukinira Atletico Madrid,Cristian Stuani na Javi Venta.

Herrera na bagenzi baritsindishije ku mukino bahuyemo na Levante 2011

La liga iri gukurikirana kandi uwahoze ari umutoza wa Zaragoza Javier Aguirre n’uwahoze nyir’iyi kipe Agapito Iglesias.

Mu minsi ishize nibwo umusore Ander Herrera yahakanye ibi birego,yemeza ko ubucamanza nibumuhamagaza ngo yiregure azabwitaba kandi agatanga ibimenyetso bigaragaza ko arengana.

Bivugwa ko abakinnyi 8 ba Zaragoza barimo na Herrera bahawe akayabo k’ibihumbi £852,000 by’amapawundi kugira ngo Levante ibatsinde,byatumye itamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Herrera na bagenzi be bazamenya neza niba icyaha kibahama cyangwa kitabahama mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu mwaka utaha cyane ko byitezwe ko nibatsindwa bazishyura iki gifungo amafaranga

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Tchabalala afashije Rayon Sports gukura icyizere kuri stade...

Mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro wahuje ikipe ya Etincelles FC...
25 April 2018 Yasuwe: 1875 0

Haruna Niyonzima n’umuvandimwe we Muhadjili bagize ibyago[AMAFOTO]

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mata 2018 ni bwo hasakaye...
25 April 2018 Yasuwe: 1860 0

Bizimana Djihad agiye guca agahigo ko kuba umukinnyi uguzwe amafaranga...

Umukinnyi Bizimana Djihad wakinaga hagati mu ikipe ya APR FC yamaze...
25 April 2018 Yasuwe: 3666 0

Perezida Kagame yongeye kugaragaza indi mpano afite muri Siporo...

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame nyuma y’ igihe kirekire abantu baziko akina...
25 April 2018 Yasuwe: 5980 0

Minnaert yanenze bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bakomeje guteza umwuka...

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Minnaert yatangaje ko hari bamwe mu...
25 April 2018 Yasuwe: 1692 0

Rayon Sports irakina na Etincelles FC idafite ba kizigenza bayo

Mu mukino uyigora cyane,Rayon Sports irahura na Etincelles FC idafite bamwe...
25 April 2018 Yasuwe: 950 0