skol
fortebet

Ander Herrera yatangaje impamvu ibabaje yatumye ava muri Manchester United

Yanditswe: Monday 08, Jul 2019

Sponsored Ad

Umwe mu bakinnyi bakinanaga ishyaka n’ubwitange mu ikipe ya Manchester United,Ander Herrera yatangaje ko umutoza wayo Ole Gunnar Solskjaer atariwe watumye agenda ahubwo ari ubuyobozi bw’iyi kipe bwatinze kumuganiriza abona ko atitaweho.

Sponsored Ad

Ander Herrera uherutse gusinyira PSG amasezerano y’imyaka 5,yavuze ko ubuyobozi bwa Manchester United bwatinze kumuganiriza kandi amasezerano ye yari yenda kurangira,bituma afata umwanzuro wo kwerekeza mu ikipe ya PSG.

Yagize ati “Sinkunda kureba ibyahise gusa hari byinshi nari ntandukaniyeho nabo.Hari byinshi nashimira Manchester United,abafana n’umutoza.Yakoze buri kimwe ngo mpagume ariko ntibyakunze.Batinze kunganiriza basanga narafashe umwanzuro wo kwerekeza I Paris.

Ander Herrera yavuze ko atazibagirwa ukuntu yatwaye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2017 mu ikipe ya Manchester United ndetse ngo mu myaka 5 yayimazemo ntiyari gukora ikosa ryo gukinira indi kipe mu Bwongereza.

Herrera yabwiye Goal.com ko abayobozi ba Manchester United batamuhaye agaciro ariyo mpamvu yahisemo kwigendera nyuma yo kubona batinze kumwongerera amasezerano.Mu myaka itanu Herrera yamaze muri Manchester United,yayikiniye imikino 189.

Ibitekerezo

  • man u itakaje umukinnyi mwiza , gusa nishimiye ko yabonye amasezerano meza muri PSG Imana Izabane nawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa