skol
fortebet

Andres Iniesta yibasiriye Jose Mourinho amushinja kurimbura umupira wa Espagne

Yanditswe: Tuesday 27, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunyabigwi wa FC Barcelona yibasiriye umutoza wa Manchester United Jose Mourinho amushinja guteza umwuka mubi muri La Liga ubwo yatozaga ikipe ya Real Madrid aho yavuze ko yateje umwiryane mu bakinnyi ba Espagne bakinira aya makipe y’abakeba.

Sponsored Ad

Iniesta yavuze ko Jose Mourinho yateje urwango rukomeye mu bakinnyi b’abanya Espagne bituma bangana bikomeye ku buryo niyo bahuriraga mu ikipe y’igihugu brebanaga ay’ingwe.

Yagize ati “Mourinho yateje umwuka mubi mu bakinnyi ba Real Madrid bituma banga aba FC Barcelona.Ntibyagusabaga ko uba ukinira imwe muri aya makipe yombi kugira ngo ubone ko bitari bishimishije.Ntabwo wabonaga ko ari uguhangana kw’abakeba ahubwo harimo urwango rukomeye.

Umwuka mubi wari mu bakinnyi wari ugoye kuwiyumvisha,kuko wageze mu ikipe y’igihugu ya Espagne bituma abakinnyi bangana cyane kandi bakinana.

Iniesta wamaze imyaka 21 mu ikipe ya FC Barcelona yavuze ko Mourinho yishe umupira wa Espagne ndetse yemeza ko mu myaka 3 yamaze muri Real Madrid icyo yakoze ari ugutuma abakinnyi b’aya makipe 2 y’abakeba barebana ay’ingwe.

Iniesta asigaye akina mu Buyapani mu ikipe yitwa Vissel Kobe aho akinana na Lucas Podolski wakinnye muri Arsenal no mu ikipe y’Ubudage.


Iniesta yavuze ko Mourinho yatumye abakinnyi ba Real na Barca bangana cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa