skol
fortebet

Angel Di Maria yashwanye n’abafana ba Manchester United bamuteye icupa ry’inzoga mu mukino yabibasiye bikomeye

Yanditswe: Wednesday 13, Feb 2019

Sponsored Ad

Umunya Argentina Angel di Maria waraye agarutse ku kibuga yahoze akiniraho cya Old Trafford,ntiyakiriwe neza n’abahoze ari abafana be,kuko yateranye amagambo nabo,bamutera icupa rya Heineken ndetse bigera ubwo abatuka ku babyeyi babo.

Sponsored Ad

Di Maria waraye atanze imipira 2 yavuyemo ibitego 2-0 PSG yaraye itsinze Manchester United,ntiyahiriwe n’uyu mukino kuko Ashley Young yamusunitwe agwa inyuma y’ikibuga ndetse ababara ukuboko,nyuma aza kwibasirwa n’abafana ba Manchester United.

Di Maria wavuye muri Manchester United nabi,ahunze umutoza Luis Van Gaal wari umaze kumumenyereza intebe y’abasimbura,yagaragaye ari kwishimira igitego atuka abafana ba Manchester United ku babyeyi babo.

Mbere y’uyu mukino Di Maria yabwiye abanyamakuru ko Manchester United itamuhaye amahirwe yo kwigaragaza kuko yaguzwe miliyoni zisaga 57 z’amapawundi muri Real Madrid ,nyuma y’umwaka umwe gusa bakamugurisha.

Ubwo PSG yishimiraga igitego,Di Maria yagaragaye ari gutuka abafana ba Manchester United ku babyeyi babo mu rurimi rw’icyespagnole bituma barakara cyane bamuvugiriza induru.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa