skol
fortebet

Antoine Griezmann yatangaje umukinnyi umwe rukumbi ukina muri Premier League yakwifuza ko bakinana muri Fc Barcelona

Yanditswe: Monday 22, Jul 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu mushya wa FC Barcelona, Antoine Griezmann yatangaje ko yishimiye kuba agiye gukinana na kabuhariwe Lionel Messi ariko ngo mu bakinnyi bose bakina muri Premier League yakwifuza gukinana na Alexandre Lacazette.

Sponsored Ad

Uyu musore uherutse kugurwa miliyoni 108 z’amapawundi ubwo yavaga muri Atletico Madrid yerekeza muri FC Barcelona,yavuze ko akunda rutahizamu Alexndre Lacazette ndetse yifuza ko bazakinana muri FC Barcelona umunsi umwe.

Yagize ati “Nakwishimira gukinana na Lacazette.Ni inshuti yanjye twakinannye mu ikipe y’igihugu.Ni umukinnyi mwiza ndetse afite impano itangaje.”

Griezmann yavuze ko yifuza ko mu mwaka w’imikino utaha Liverpool yazatwara Premier League kuko ikina umupira mwiza.


Griezmann ngo akunda cyane Alexandre Lacazette ukinira Arsenal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa