skol
fortebet

Antoine Griezmann yavuze amagambo atangaje kuri Lionel Messi bagiye gukinana muri FC Barcelona

Yanditswe: Wednesday 17, Jul 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu mushya wa FC Barcelona,Antoine Griezmann,uherutse kuyisinyira amasezerano y’imyaka 5,yatangaje ko kapiteni wayo Lionel Messi ariwe shusho y’umupira w’amaguru kimwe nkuko Lebron James ari isura ya Basketball.

Sponsored Ad

Griezmann wafashije Ubufaransa gutwara igikombe cy’isi,yatangaje ko Messi ariwe shusho nyayo y’umupira w’amaguru ku isi kubera ko nta wundi mukinnyi uri ku rwego rwe mu gukina umupira w’amaguru.

Yagize ati “Kuri njye niwe wa mbere nka Lebron James.Lionel Messi niwe shusho y’umupira w’amaguru nkuko bimeze kuri Lebron James muri Basketball.Afite itandukaniro mu mikinire ugereranyije n’abandi twabonye mu myaka 30 ishize.”

Griezmann yatangaje ko yifuza gufatanya na Messi na rutahizamu Luis Suarez kugira ngo bazatware igikombe cya UEFA Champions League mu mwaka w’imikino itaha.





Griezmann yatangaje ko Messi ariwe shusho y’umupira w’amaguru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa