skol
fortebet

Antoine Hey aracyari umutoza w’Amavubi

Yanditswe: Saturday 27, Jan 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey ntabwo arandika ibaruwa isezera ku kazi nubwo hamaze iminsi havugwa ko yasezeye kubera amagambo yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ubwo Amavubi yari amaze gusezererwa mu mikino ya CHAN.
mu kiganiro Minisitiri wa Siporo n’Umuco Uwacu Julienne yagiranye n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ku munsi w’ejo,yagitangarije ko batigeze babona ibaruwa isezera ya Antoine Hey bityo bakimufata nk’umutoza w’ikipe y’igihugu. Yagize ati “Iyo wagiranye (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey ntabwo arandika ibaruwa isezera ku kazi nubwo hamaze iminsi havugwa ko yasezeye kubera amagambo yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ubwo Amavubi yari amaze gusezererwa mu mikino ya CHAN.


mu kiganiro Minisitiri wa Siporo n’Umuco Uwacu Julienne yagiranye n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ku munsi w’ejo,yagitangarije ko batigeze babona ibaruwa isezera ya Antoine Hey bityo bakimufata nk’umutoza w’ikipe y’igihugu.

Yagize ati “Iyo wagiranye amasezerano n’umuntu,haba hari ingingo zatuma aseswa iyo buri ruhande rubyifuza,bityo turacyafitanye amasezerano na Hey nk’umutoza wacu.”

Umutoza Hey yari afite amasezerano y’umwaka umwe yagombaga kurangira mu kwezi kwa Gatatu ariko mu minsi ishize havuzwe amakuru y’uko uyu mugabo yaba yarumvikanye n’ikipe y’igihugu ya Sylia ndetse yiteguye kuyerekezamo.

Amavubi yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo atari kumwe na Hey

Antoine Hey abinyujije kuri Tweeter ye,yasezeye ku ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’abayobozi be gusa uyu mugabo ntiyigeze atanga ibaruwa isezera ku kazi.

Yagize ati “Nshimiye ikipe yanjye cyane.Muri aba agaciro cyane gusa mwihanganire kuba tutageze ku ntego zacu.Ibihe twasangiye ntibizibagirana.twarishimanye ndetse turababarana.Ndifuza gushimira abafana n’inshuti zacu kubera icyizere batugiriye n’akanyabugabo baduteye.Byari iby’agaciro gukorana na FERWAFA,MINISPOC n’abo twakoranaga buri munsi.Ntawe uzi icyo ejo hazaza hahishe ariko mu minsi izaza hari ubwo twakongera guhura.Naje mu Rwanda nk’umunyamahanga none mpavuye nk’inshuti.Imana ibahe umugisha mwese.

Amavubi ntiyarenze mu matsinda ya CHAN 2018

Antoine Hey ashobora kutazasezera kugeza amasezerano ye arangiye cyangwa seakaba ategereje kumvikana n’igihugu cya Sylia kuko muri CHAN yatangaje ko yababwiye ko bagauka iyi mikino irangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa