Kigali

Antoine Hey yahamagaye abakinnyi 5 bashya mu Mavubi

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remmy 30 July 2017 Yasuwe: 1516

Ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kunguka amasura mashya mu bakinnyi 22 b’agateganyo bahamagawe aho hahamagwe abakinnyi 5 bashya batandukanye n’abaherukaga guhamagarwa ku mukino uheruka wahuje u Rwanda na Taifa Stars ya Tanzania aho u Rwanda rwabonye itike yo guhura na Uganda mu cyiciro cya nyuma cy’imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN izaba umwaka utaha ikabera muri Kenya.

Mu rutonde rw’abakinnyi 22 umutoza Antoine Hey yahamagaye harimo uunyezamu Kimenyi Yves uje asimbura Bakame utazakina umukino wa mbere kubera ikibazo cy’amakarita yabonye hari kandi Nshimiyimana Imran (APR FC)), Nyandwi Saddam, Mutsinzi Ange Jimmy (Rayon Sports) na Biramahire Abeddy (Police FC) waje asimbura Mico Justin wavunitse.

Umukino ubanza hagati ya Uganda n’Amavubi uzabera i Kampala ku itariki ya 12 Kanama 2017 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali.
Abakinnyi 22 bahamagawe:

Abazamu: Marcel Nzarora (Police FC), Eric ‘Bakame’ Ndayishimiye (Rayon Sports) and Yves Kimenyi (APR FC).

Ba Nyugariro: Nsabimana Aimable (APR), Mutsinzi Ange (Rayon Sports), Thierry Manzi (Rayon Sports),Rucogoza Aimable (Bugesera FC),Kayumba Soter ,Latif Bishira (AS Kigali),Imanishimwe Emmanuel (APR),Nyandwi Saddam (Rayon Sports), Muvandimwe JMV (Police) na Iradukunda Eric Radu (AS Kigali).

Abo hagati: Imran Nshimiyimana (APR), Djihad Bizimana (APR), Yanick Mukunzi (APR) na Niyonzima Oliver (Rayon Sports).

Ba Rutahizamu:Nshuti Innocent (APR), Mubumbyi Barnabé ,Nshuti Dominique Savio (AS Kigali),Biramahire Abeddy Christophe (Police FC) na Muhire Kevin (Rayon Sports).

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Umusomyi

    Ndashimye kdi nishimiye umutoza ko mubo yahamagagaye harimo na Bakame. Nari nababaye nibutse Ukuntu yitwaye neza mu mukino wa Tanzania, agakuramo ibitego byari byabazwe, agahesha u-rwanda amahirwe yo gukomeza. Congratulation umutoza Antoine Hey! Ureba kure. Ndagukunda Zamu Eric Bakame. Ngukunda Ukuntu. Ngukunda Uri mu izamu. Uranezeza cyane. Ndagukunda ikipe y’igihugu cyacu. Ndabakunda bakinnyi beza mwese. Muri abantu b’abagabo cyane!

    4 months ago

Inzindi nkuru

Tombola ya UEFA Champions League itumye amakipe y’ibigugu acakirana hakiri...

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 11 Ukuboza 2017,nibwo hamaze kurangira Tombola...
11 December 2017 Yasuwe: 762 0

Jimmy Mulisa ntiyishimiye icyemezo cya Antoine Hey cyo gukoresha CECAFA...

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa yatangaje ko atishimiye uburyo...
11 December 2017 Yasuwe: 1362 0

Byinshi ukwiye kumenya kuri Tombola ya UEFA Champions League iraba uyu...

Kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Ukuboza 2017 nibwo ku cyicaro cya UEFA...
11 December 2017 Yasuwe: 382 0

Antoine Hey yatangaje amagambo yababaje abafana b’Amavubi

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje amagambo atashimishije...
11 December 2017 Yasuwe: 1732 0

Manchester City yongereye ikinyuranyo hagati yayo n’amakipe bahanganye

Ikipe ya Manchester City itsindiye Mnchester United ku kibuga cyayo Old...
10 December 2017 Yasuwe: 546 0

FIFA igiye gupima abakinnyi b’uburusiya bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryatangaje ko rigiye gusuzuma...
10 December 2017 Yasuwe: 245 0