skol
fortebet

Antoine Hey yahamagaye abakinnyi 23 bazitabira CECAFA

Yanditswe: Friday 24, Nov 2017

Sponsored Ad

• Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri CECAFA bamenyekanye
• APR FC niyo ifite abakinnyi benshi mu bahamagawe
• Mbogo Ally yagaragaye muri 23

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu yamaze guhamagara abakinnyi 23 bagomba gutangira umwiherero wo kwerekeza mu mikino ya CECAFA izatangira ku I taliki ya 03 kugeza kuya 19 Ukuboza uyu mwaka.


Muri iyi kipe hagaragayemo amasura mashya arimo umusoremyugariro wa Kiyovu Sports Mbogo Ally uhamagawe ku nshuro ya mbere mu ikipe y’igihugu, mu gihe Fitina Omborenga yongeye kugaruka mu ikipe y’igihugu nyuma y’igihe atayigaragaramo.

APR FC ni yo ifitemo abakinnyi benshi mu Mavubi aho ifitemo abakinnyi icyenda, Rayon Sports ikayikurikira n’abakinnyi batandatu mu gihe andi makipe yagabanye.Nta mukinnyi ukina hanze wahamagawe muri iyi kipe aho bivugwa ko ari uburyo bwo kwitegura CHAN 2018.

Amavubi azatangira umwiherero ku wa mbere nyuma y’imikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’u Rwanda.

ABAKINNYI BAHAMAGAWE:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Nzarora Marcel (Police FC) and Eric Ndayishimiye (Rayon Sports FC)

Ba myugariro: Rugwiro Herve (APR FC), Omborenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abo hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshimiyimana Amran (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).

Abataha izamu: Nshuti Innocent (APR FC), Sekamana Maxime (APR FC), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC).

Amavubi aherereye mu itsinda rya A ahuriyemo na Kenya,Libya, Zanzibar na Tanzania ndetse umukino wa mbere bazawukina na Kenya ku i taliki ya 03 Ukuboza 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa