Kigali

Antoine Hey yatangaje amagambo yababaje abafana b’Amavubi

Imikino   Yanditswe na: 11 December 2017 Yasuwe: 1882

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje amagambo atashimishije abanyarwanda bayumvise nyuma yo kuvuga ko nta gitutu afite kandi ikipe y’igihugu yasezerewe mu mikino ya CECAFA itarenze umutaru.

Uyu mutoza usa n’uwigenga,akomeje kugaragaza ko nta kamaro irushanwa rya CECAFA rifitiye amavubi kandi amaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro 6.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gusezererwa muri iyi mikino,yavuze ko we nta gitutu kimuriho ndetse ko icyo ashyize imbere ari ugutegura imikino ya CHAN 2018 izabera mu gihugu cya Maroc.

Yagize ati “Nta gitutu ndiho kuko ndi kwitegura imikino ya CHAN izaba umwaka utaha.Ntabwo twatangiye CECAFA neza ariko twagiye tuzamura urwego rw’imikinire ni nayo mpamvu twarangije imikino y’amatsinda dutsinze Tanzania.Icyanshimishije n’uko abakinnyi banjye bose babonye umwanya uhagije wo gukina.

Benshi mu bakunzi b’ikipe y’igihugu baganiriye n’ikinyamakuru Umuryango,badutangarije ko uyu mutoza atari akwiriye gufata CECAFA nk’imyitozo,ahubwo yakabaye yarayitwayemo neza kuko ariryo rushanwa ryakorohera Amavubi cyane ko batizeye iyi kipe muri iyi mikino.

Umutoza Antoine Hey yavuze ko ikipe y’igihugu izatangira imyiteguro mu kwezi kwa mbere nubwo byavugwaga ko abakinnyi bashobora kujya mu mwiherero w’ibyumweru 3 mu gihugu cy’Ubudage.Imikino ya Chan izatangira ku I taliki ya 12 Mutarama igeze ku ya 04 Gashyantare 2018.

Amavubi aragera mu Rwanda uyu munsi aho abakinnyi barahita berekeza mu makipe yabo kugira ngo bitegure imikino ya shampiyona iteganyijwe ku I taliki ya 19 Ukuboza uyu mwaka.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nshuti Savio yahakanye ibivugwa ko agiye kwerekeza mu ikipe ya APR...

Umukinnyi Savio Nshuti yahakanye amakuru amwerekeza mu ikipe ya APR FC aho...
17 January 2018 Yasuwe: 711 0

Rayon Sports iraha umwanya abakinnyi bashya bari mu igeragezwa mu mukino...

Uyu munsi nibwo ikipe ya Rayon Sports irakina umukino wa gicuti n’ikipe ya...
17 January 2018 Yasuwe: 221 0

Ronaldinho yasezeye ku mupira w’amaguru-VIDEWO

Umwami w’amacenga Ronaldinho Gaucho yamaze gusezera ku mupira w’amaguru nyuma...
17 January 2018 Yasuwe: 200 0

Masudi yatangiye guhangana n’abafana ba Simba SC

Umutoza Masudi Djuma yatangiye guhangana n’abafana b’ikipe ya Simba SC bamaze...
16 January 2018 Yasuwe: 419 0

Migi yatangaje ikibura mu ikipe ya APR FC agomba kugarura

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi yatangaje ko APR FC ifite...
16 January 2018 Yasuwe: 189 0

Karekezi yamaze impungege abafana batewe ubwoba n’umubare w’abanyamahanga...

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yabwiye abafana ko badakwiye guterwa ubwoba...
16 January 2018 Yasuwe: 1438 0